MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Polisi yarashe uwakekwagaho kwica umumotari akanamwiba moto

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
07/01/2026

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba bwemeye ko bwarashe umusore witwa Dukuzumuremyi Eric ukekwaho icyaha cyo kwica uwari umumotari akamwambura na moto ye, aho yaje gufatirwa mu Karere ka Nyagatare.

Kuraswa kwa Dukuzumuremyi Eric byabaye kuri uyu wa 7 Mutarama 2026, ubwo Polisi ikorera mu Karere ka Kirehe yari imufashe agiye kuyereka aho yahishe ibindi bintu yibye, yagera Cyunuzi aho neza neza yiciye uwari umumotari Nsengiyumva Emmanuel, agahita ashaka kwiruka ngo acike Polisi; igahita yanzura kumurasa ahita ahasiga ubuzima.

Mugitondo cyo ku wa 01 Mutarama 2026, nibwo humvikanye inkuru y’uwari umumotari witwa Nsengiyumva Emmanuel, wishwe akaswe ijosi umurambo we ugatabwa mu murima w’umuceri urenzwaho isayo, ari naho abaturage bajyaga guhinga bakaza kuwubona bakamenyesha Polisi igatangira gukora iperereza kuwaba yaragize uruhare mu rupfu rwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun, avuga ko uyu Dukuzumuremyi Eric yari asanzwe ari igisambo cyambura abaturage, nyuma yo gufatwa na Polisi y’u Rwanda yarafashwe ajyanwa aho asanzwe akorera ibi byaha ngo agaragaze ibindi bintu yibye, aza kwiruka, Umupolisi afata umwanzuro wo kumurasa.

Yagize ati: “Nyuma yo kwica umumotari, Polisi ku bufatanye n’abaturage hatangiye igikorwa cyo kumushakisha, nyuma aza gufatwa muri iki gitondo rero nibwo yaragiye kwerekana bimwe mu byo yibye hirya no hino hatandukanye aho abibika, ageze mu nzira ariruka ashaka gucika Polisi iramurasa ahita apfa.”

SP Twizeyimana Hamdun yakomeje agira inama urubyiruko yo gukura amaboko mu mifuka bagakora badatunzwe n’iby’abandi, yemeza ko mu gihe hari uhisemo iyo nzira itari nziza Polisi iri maso kandi ko izabashyikiriza ubutabera.

Ati: “Abasore, abantu bafite imyumvire yo kumva batungwa n’iby’abandi bumva badashaka gukora bakwiye kubireka kubera ko Polisi iri maso ku bufatanye n’inzego z’abaturage, ni icyaha gihanwa n’amategeko kandi ntabwo tuzabihanganira dufatanyije n’inzego zitandukanye ndetse n’abaturage tuzabafata bashyikirizwe ubutabera.”

Abaturage batuye mu Murenge wa Gatore w’Akarere ka Kirehe by’umwihariko abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto, bagaragaje ko kuba uyu wari wibye yafashwe byaberetse ko inzego z’umutekano ziri maso.

Seminega Elias yagize ati: “Polisi na RIB baje mugitondo bari kumwe na Eric bari baje ngo yerekane aho ibyo yibye yabishyize, gusa ahageze agerageza kwiruka niko guhita bamurasa ahasiga ubuzima. Byadushimishije cyane kuko ubuyobozi bwatwerete ko butubereye maso.”

Mukandanga Louise na we yagize ati: “Ubu twaruhutse mu mutima kuba uyu wishe Emmanuel yafashwe kuko twumva tudatuje twari dufite ubwoba ko natwe yazatugirira nabi. Turashimira Polisi yacu kuba yadutabaye kandi bakomeze umutekano n’ibindi bihazi bihari bifatwe bifungwe.”

Dukuzimana Eric warashwe na Polisi umurambo we wajyanywe ku bitaro by’Akarere ka Kirehe ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe abandi bafatanyije na we kuri ubu bagifungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe.

Mu gitabo cy’ametegeko y’u Rwanda, Itegeko No 68/2018/30/08/2018 rigena ibihano rivuga ko umuntu wica undi abishaka iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu, iki gihano giteganyijwe mu ngingo 108 y’iri tegeko.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana
Amakuru

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana

22/08/2026
Ngoma: Uzajya afatanwa icupa rirenze rimwe ry’inzoga zitemewe azajya ahanwa nk’umucuruzi
Amakuru

Ngoma: Uzajya afatanwa icupa rirenze rimwe ry’inzoga zitemewe azajya ahanwa nk’umucuruzi

20/08/2026
Indi kaminuza igiye gutangizwa mu Mujyi wa Kibungo nyuma y’imyaka itandatu UNATEK ifunze
Uburezi

Indi kaminuza igiye gutangizwa mu Mujyi wa Kibungo nyuma y’imyaka itandatu UNATEK ifunze

19/08/2026
U Rwanda rwinjije miliyari y’amadorari mu byoherezwa mu mahanga by’ubuhinzi
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rwinjije miliyari y’amadorari mu byoherezwa mu mahanga by’ubuhinzi

16/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Bungutse aba-DASSO 28 bashya mu nshingano 

Bugesera: Bungutse aba-DASSO 28 bashya mu nshingano 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU