Ikibazo cy’ubushomeri kiganje mu rubyiruko kiri gutuma bamwe muribo bishora mu busambanyi kubwo gusezeranywa amafaranga, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwaburiye ababikora ko bakwiye kwitonda kuko ari bimwe mubiri gutuma ubwandu bw’agakoko gatera SIDA burushaho gukwirakwizwa mu rubyiruko.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ ubukungu Sekanyange Jean Leonard agira inama urubyiruko ko rugomba kwifata bagategereza bihanganye mu rwego rwo kwirinda guhura n’ibibazo bashobora guterwa no gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, higanjemo gutwara inda zidateganijwe ndetse no kwandura indwara zandurira mu mibinano mpuzabitsina, zirimo na virusi itera SIDA.
Yagize ati: “Ubushakashatsi bugaragaza ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 kugeza kuri 21 nirwo rwibasiwe na virus itera SIDA bivuze ko aribo bakorana imibonano mpuzabitsina, dukurikije ukuntu imibare y’ abana basambanywa bakanaterwa inda yiyongera bigaragaza ko bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye, icyo twabwira urubyiruko cya mbere ni uko bagomba kwirinda ubusambanyi, bakifata bagategereza kuzabana nabo Imana yabageneye bakabana mu buryo bwemewe n’ amategeko.”
Yakomeje agira ati: “Nk’uko urubyiruko ari imbaraga z’Igihugu kandi zubaka twabagiraga inama yo kwirinda kugira ngo ejo imibiri yabo itazacika intege. Mbonereho kugira inama abana b’abakobwa bashukishwa amafaranga ko bakwiye kwirinda bakanyurwa n’uko babayeho ntibashukishwe n’utuntu tworoheje tuzamara igihe gito, bakita ku hazaza habo kuko hababikiye ibyiza kurushaho.”
Bamwe mu rubyiruko rwaganiriye na MUHAZIYACU, bemeza ko icyo kintu gihari mu rubyiruko kuko baba bashaka ibintu byiza ariko bakabura uburyo bwo kubigeraho bagashukwa.
Hari abandi bavuga ko hari bamwe bajya gukora imibonano mpuzabitsina basezeranijwe amafaranga ariko uwo bagiye kuyikorana akabemerera ko abongera amafaranga nibemera gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Uwitwa Uwizeyimana Jeanne utuye mu murenge wa Kiramuruzi yagize ati: “Akenshi usanga abana b’abakobwa baba bafite ikibazo cy’ubukene bigatuma bishora mu mibonano mpuzabitsina bakiri batoya. Hari na bamwe bemera gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye nta gakingirizo kuko basezeranijwe amafaranga menshi. Inama nagira urubyiruko ni uko bareka kwishora mu bikorwa bitabateza imbere bagashaka icyo bakora kidashyira ubuzima bwabo mu kaga kandi kibateza imbere”.
Naho Uwitwa Vuningoma na we utuye i Kiramuruzi, yagize ati: “Akenshi abana b’ abakobwa barabafatirana bakabashukisha amafaranga kuko urubyiruko ruba ukeneye ibintu, nta bushobozi baba bafite, ugasanga umuntu mukuru wishoboye aramushuka amuha amafaranga kugira ngo baryamane.”
Mu bukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA buri gukorwa mu Ntara y’Iburasirazuba, hari gutangwamo ubutumwa bukangurira abaturage kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye no kwirinda gusangira ibikoresho bikomeretsa, harimo kandi gutangwamo udukingirizo ku buntu, gushishikariza abanduye virusi itera SIDA gufata neza imiti igabanya ubukana no gupima ku bushake abantu bose bashaka kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze.






