MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Umuturage yagaragaje imbamutima nyuma yo kubakirwa n’urugerero

Mugisha N. RemyYanditswe na Mugisha N. Remy
08/12/2023

Mukankurana Patricia, umukecuru wo mu Kagari ka Karenge, Umurenge wa Kabarore, mu Karere ka Gatsibo yagaragaje imbamutima yatewe no kubakirwa inzu no guhabwa ibikoresho byayo, kubakirwa igikoni, ubwogero n’ubwiherero ndetse no gukorerwa akarima k’igikoni n’inkomezabigwi ziri ku rugerero.

Igikorwa cyo gutaha iyi nzu cyabaye kuri uyu wa 5 Nzeri 2023, n’Inzego z’Ubuyobozi zitandukanye mu Karere ka Gatsibo n’intore ziri ku rugerero mu Kagari ka Karenge, aho zakoze ibikorwa bitandukanye birimo kubakira abatishoboye inzu zo kubamo, kububakira ubwiherero, ibikoni ndetse n’ubwogero, kubakorera uturima tw’igikoni bafatanyije n’abaturage ndetse no kubahugura mu ikoranabuhanga.

Uyu mukecuru yavuze ko yishimiye igikorwa izi ntore zagizemo uruhare, ashimira n’ubuyobozi bw’igihugu.

Yagize ati: “Icya mbere mbanje gushimira umubyeyi wacu Paul Kagame n’abandi bayobozi, baduteye inkunga, inzu yari yaranguye hejuru, ndeka mu nzu, mwese ndabashimiye. Imvura yagwaga nkavuga nti: ‘noneho ndapfa’ ariko ndabashimiye.”

Yakomeje avuga ko bamukuye ahantu hakomeye, dore ko imvura yagwaga amazi akamusanga mu nzu, ati: “Imana ishimwe, ubu njyewe nabuze n’icyo navuga; bayobozi bacu, ahantu muri gukura abakecuru, Imana yo mu Ijuru ari yo izajya ibaha umugisha, na gitifu wacu yajyaga kwikorera ibiti akagenda agakora… Yewe, ntabwo yari yicara kuva iyi nzu yatangira kubakwa, n’uru rubyiruko rwacu.”

Umuyobozi w’Umurenge wa Kabarore nawe wari uri mu muhango wo gutaha inzu ya Mukankurana Patricia yavuze ko bafatanyije n’intore kubaka iyi nzu, kandi ko ari ibisanzwe ko Abanyarwanda bafashanya, udafite bakamuremera.

Yagize ati: “Twafatanyije n’izi ntore mu kubaka iyi nzu, ni muri urwo rwego twaje kuyitaha, ariko nk’uko mu Muco Nyarwanda dusanzwe tubizi, Umunyarwanda muzima, iyo abona mugenzi we hari aho adafite ubushobozi, akora ku byo atunze akamuremera. Ni iyo mpamvu hari ababyeyi bafite ibiseke birimo agapfundikiye birumvikana, birimo imbuto, imboga, n’ibindi kugira ngo uyu mubyeyi, iyi nzu agiye gutaha, azabe afite n’ibyo ayiriramo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukamana Marceline yashimiye izi ntore ziri ku rugerero ku bikorwa byiza ziri gukora bizamura iterambere ry’Akarere.

Yagize ati: “Turashimira izi ntore ziri ku rugerero ku bw’ibikorwa byinshi bakoze; kugira ngo byumvikane neza, bagize uruhare mu kubaka iyi nzu ku bufatanye n’abaturage n’ibindi bikorwa bitandukanye.”

Ibi bikorwa byo kubaka inzu, ibikoni, ubwiherero n’ubwogero, gukora uturima tw’igikoni n’ibindi birimo na Gahunda ya ‘Byikorere’ ku Irembo, bifasha akarere kuzamura imibereho myiza y’abaturage no kubageza ku iterambere, bigizwemo uruhare n’Intore z’Inkomezabigwi.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Mugisha N. Remy

Mugisha N. Remy

Izo bijyanye

Uruhare rw’abaturage mu igenamigambi ry’inzego z’ibanze ruracyari hasi
Imiyoborere

Uruhare rw’abaturage mu igenamigambi ry’inzego z’ibanze ruracyari hasi

13/11/2026
RGB yashyize asaga miliyoni 304 Frw mu kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru
Amakuru

RGB yashyize asaga miliyoni 304 Frw mu kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru

12/11/2026
Akarere ka Gatsibo niko kazamutseho amanota menshi kurusha utundi muri CRC 2026
Amakuru

Akarere ka Gatsibo niko kazamutseho amanota menshi kurusha utundi muri CRC 2026

12/11/2026
Nyagatare: Urwego rwa DASSO rwungutse abakozi bashya 20
Amakuru

Nyagatare: Urwego rwa DASSO rwungutse abakozi bashya 20

12/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Inzu zisaga 900 zubakiwe abarokotse Jenoside zikeneye gusanwa

Ngoma: Inzu zisaga 900 zubakiwe abarokotse Jenoside zikeneye gusanwa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU