MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Umusore wibye mu Musigiti yatawe muri yombi

EditorYanditswe na Editor
26/05/2020

Kuri iki cyumweru tariki ya 24  Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gatsibo yafashe uwitwa Ntwari Shawali ufite imyaka y’amavuko 23 wari wibye ibikoresho byo mu idini y’aba Islam.

Yabyibye abikuye mu musigiiti uherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro ajya kubihisha iwabo mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo.

Ibyo bikoresho byafashwe bigizwe n’indangururamajwi (Microphone), icyuma gikoreshwa mu kuvanga amajwi y’umuziki (Audio Mixer) n’imashini iringaniza umuriro mbere y’uko ugera mu byuma (Voltage stabilizer).

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko kugira ngo Ntwari afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abayobozi b’idini ya Islam i Rwamagana bavuga ko bibwe kandi bakaba barakekaga Ntwari.

CIP Twizeyimana yagize ati “Ntwari yari asanzwe ari umukozi hafi y’umusigiti, ibyuma bimaze kubura na we yaburiwe irengero. Bahise bakeka ko ari we wabyibye baza gutanga ikirego hatangira iperereza.”

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko ubwo harimo gukorwa iperereza, abaturage batanze amakuru ko hari umwana urimo gushaka abakiriya bagura ibyuma bya muzika, byaje guhurira n’uko Ntwari na we yaje gufatwa arimo kugurisha televisiyo.

Ati “Abapolisi bamaze kumenya ko Ntwari arimo kugurisha televiziyo bagiye aho aba nk’abakiriya baramufata, bihurirana ko hari andi makuru y’uko hari umwana urimo kugurisha ibyuma bya muzika. Bagiye aho uwo mwana aba barabihasanga ndetse Ntwari yemera ko yabyibye i Rwamagana mu musigiti.”

Ntwari avuga ko yinjiye mu musigiti ukinguye agakuramo biriya byuma ariko televiziyo yo ngo yayibye ahandi hantu.

Kugeza ubu Ntwari ndetse n’ibikoresho yari yibye biri kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarore mu gihe bagitegereje ko abari baratanze ikirego baza kureba ibikoresho byabo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutuma Ntwari afatwa, abasaba gukomeza ubufatanye barwanya ibyaha.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 166 havuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka GatsiboAkarere ka RwamaganaUbujura

UMWANDITSI

Editor

Editor

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Guhinga inanasi byatumye bava mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe

Guhinga inanasi byatumye bava mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU