Abaturage 11 bibumbiye muri Koperative ‘Dutabarane twiteza imbere’ ihinga inanasi ku buso bungana na hegitari esheshatu mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko bavuye mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kubera inyungu bakesha guhinga nanasi.
Ibi barabivuga nyuma yo kwiteza imbere bamwe bakavugurura inzu babamo bakanagura amatungo magufi babikesha inyungu bakura muri koperative iva mu musaruro w’inanasi beza.
Nzabonimana Etienne umwe mu bayobozi b’iyi koperative avuga ko ubundi batangiye ari abanyamuryango benshi bari bishyize hamwe kugira ngo bahinge inanasi biteze imbere, bamwe ngo bagenda bacika intege babivamo kugeza ubwo basigaye ari 11.
Ati “ Twakodesheje ubutaka, intego yacu yari ukuzamurana tukava mu cyiciro cya mbere, buri munyamuryango yatangaga 1000 Frw buri cyumweru dukodesha ahantu h’ibihumbi 250 mu myaka itanu tuhahinga inanasi tubona inyungu ya miliyoni eshatu, twahise twigurira ubutaka bwacu bwite ubu turi kwezamo umwero wa mbere.”
Nzabonimana yakomeje avuga ko umwihariko w’inanasi zabo ari uko bakoresha ifumbire y’imborera, buri munyamuryango ngo bakaba bamutuma ifumbire akaba ariyo bakoresha, nibura ngo inanasi bezamo ziba zipima ibiro bitatu inanasi nto igapima ikiro kimwe.
Uyu muyobozi yanavuze ko mu gihe cya Coronavirus buri munyamuryango yahawe ibihumbi 50 Frw byo kugira ngo yite ku muryango we, anavuga ko mu bihe bisanzwe abanyamuryango bagurizwa amafaranga bagashaka ibikorwa bibateza imbere bakora ari naho bahera biteza imbere.
Abanyamuryango bavuye mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe
Nyirahabimana Fortune wari usanzwe abarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe avuga ko yamaze kukikuramo intego ngo ni ugukomeza gutera imbere.
Ati “ Ubu mitiweri ntabwo yananira kuyishyura naza nkabwira abanyamuryango uko bimeze bakampa amafaranga nkatangira abana, ubu navuye mu cyiciro cya mbere ndi mu cya kabiri ndateganya no kujya mu cya gatatu, ikindi mbere nakodesherezwaga inzu umurenge unyubakira iyanjye n’abana banjye batatu kandi tubayeho neza.”
Mutanganzwa Anastase we avuga ko yabarizwaga mu cyiciro cya mbere asanzwe ari n’umuhinzi ariko yahinga ntiyeze none ngo aho yisungiye abandi muri Koperative kuri ubu ngo yatangiye gutera imbere.
Ati “ Nk’ubu sinajya kuguza muri banki ahubwo nibo banguriza amafaranga y’ishuri nkishyurira abana, nkanabishyura mitiweri ndetse maze no kugira amatungo magufi atatu nkesha iyi koperative. Uko nari meze mbere nari umuntu ukeneye gufashwa n’ubuyobozi none ubu ndirwanaho simbere umutwaro ubuyobozi kandi nizera ko nzakomeza kwiteza imbere.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyaga, Mukashyaka Chantal we avuga ko n’abandi baturage bakwiriye kwigira kuri iyi koperative gushyira imbaraga hamwe.
Ati “ Nkuko mu bizi na gahunda ya leta ihari ni uko abantu bava mu bukene, turi muri gahunda yo kugabanya ubukene ndetse bukazaranduka burundu, kuba rero abantu bari bari mu cyiciro cya mbere uyu munsi bakaba babasha guhinga inanasi bakakivamo ni urugero rwiza abandi bakabaye bareberaho bakabona ko umuntu yahinga akiteza imbere.”
Yakomeje avuga ko bagiye gukomeza kongera imbaraga mu bukangurambaga bakereka abaturage ko bakurikije inama bahabwa n’abashinzwe ubuhinzi bahinga bakiteza imbere mu buryo bugaragara.
Nubwo beza izi nanasi baracyafite ikibazo cy’isoko kuko ngo mu mwero w’inanasi mu cyumweru bashobora kubona ibiro 400 ariko bakazigurisha mu masoko gusa, bakaba bifuza abakiriya babafasha kuzigura zose.
Koperative Dutabarane twiteza imbere yatangiye mu mwaka wa 2014 ikaba ibarizwamo abanyamuryango 11 batangiye bose bari mu cyiciro cya mbere none ubu benshi bari mu cyiciro cya gatatu abandi bari mu cyiciro cya kabiri.









