MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Umukozi w’umwarimu SACCO wa Kabarore arakekwaho kunyereza miliyoni 37Frw

Anitha MukayisengaYanditswe na Anitha Mukayisenga
30/05/2023

Mukabaramba Françoise umukozi w’umwarimu SACCO Kabarore arakekwaho kwiba miliyoni 37 z’amafaranga y’u Rwanda ubwo yari yasigariyeho umuyobozi w’iyi SACCO agahita atoroka.

Umuvugizi wa RIB Murangira B Thierry yavuze ko iyi SACCO ikimara kwibwa iperereza ryahise ritangira Umuyobozi(Manager) w’iyi SACCO akaba yaratawe muri yombi.

Ati:”Nyuma yuko muri SACCO ya Kabarore Tariki ya 26 Gicurasi 2023 hibwe amafaranga angana na Miliyoni 37 ayo mafaranga bikekwa ko yibwe na Mukabaramba Françoise umucunga mutungo wari wasigariyeho Umuyobozi wa SACCO, Iperereza ryahise ritangira hakaba hafashwe Manager Umuhoza Jacqueline naho Mukabaramba Françoise akaba agishakishwa.”

Yakomeje avuga ko bikekwa ko intandaro yo kwibwa kw’ayo mafaranga ari uko banyuranyije n’amabwiriza agenga uko urufunguzo rw’ahabikwa amafaranga muri banki rubikwa.

Ati: ”Ubundi amabwiriza ya Banki avuga ko urufunguzo rwo ku mutamenwa ubikwamo amafaranga nibura rubikwa n’abantu barenze umwe, aya mabwiriza akaba aturubahirijwe bikaba bikekwa ko aribyo byabaye intandaro yo kwibwa kwayo mafaranga.”

Yasoje avuga ko RIB isaba umuntu wese uzi aho Mukabaramba Françoise aherereye yabimenyesha Sitasiyo ya RIB cyangwa iya Polisi imwegereye kugira ngo afatwe agire ibyo abazwa.

Amakuru y’uko iyi SACCO yibwe yamenyekanye kuwa 29 Gicurasi 2023 ,bikaba byarabereye aho iyi SACCO iherereye mu karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore.

Ubu uwafashwe akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kabarore mu gihe iperereza rigikomeje

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Anitha Mukayisenga

Anitha Mukayisenga

Izo bijyanye

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Abayobozi biyemeje gutegura neza inzira y’imihigo

Kayonza: Abayobozi biyemeje gutegura neza inzira y'imihigo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU