MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Umucuruzi uvuka i Ngarama yiyemeje gukora umuhanda ureshya na kilometero 12

Alice MukeshimanaYanditswe na Alice Mukeshimana
12/09/2020
Umucuruzi uvuka i Ngarama yiyemeje gukora umuhanda ureshya na kilometero 12

Umucuruzi uvuka i Ngarama yiyemeje gukora umuhanda ureshya na kilometero 12

Ndizeye Pascal uvuka mu Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo yatangiye gahunda yiyemeje yo kuhakora umuhanda ureshya na kilometero 12.

Ibi yabikoze nyuma yo gusura umurenge avukamo agasanga hari igice kitagendwamo n’ikinyabiziga na kimwe kubera ko nta nzira byabona, avuga ko yakozwe ku mutima no kuba abatuye mu kagari ka Kigasha hari imidugudu itabasha kugendwamo n’ibinyabiziga.

Agira ati: “Impamvu ni ubwitange no gukunda igihugu. Nigeze gusura aka karere kuko mpafite umuryango n’inshuti, nyuze mu mu mudugudu wa Mbogo nsanga nta muhanda kuko n’igare ntiryabona aho rinyura. Numva binkoze ku mutima niyemeza kugaruka kureba icyo nahakora.”

Ngo icyo gihe abaturage bavuze ko bajya bahinga bakabura imodoka zibapakirira imyaka kuko zitabona aho zica. Nibwo ngo yiyemeje kugaruka azanye n’inshuti ye ikora ibijyanye no kubaka imihanda biyemeza kuzabakorera umuhanda mu rwego rwo gushakira igisubizo abatuye iyo midugudu.

Ndizeye akomeza avuga ko kubaka aho umuntu aba cyangwa aho avuka ari uguhesha ishema igihugu cye. Yongeraho ko umuhanda ari igikorwaremezo kizatuma n’abandi bahasura bazahashora imari kuko bazaba babona ibindi bikorwa remezo.

Abatuye mu Kagari ka Kigasha nabo bemeza ko bari babangamiwe no kutagira umuhanda kuko no kugeza umusaruro wabo w’ibigori n’ibitoki ahakusanyirizwa ibindi byabagoraga, kuko n’imodoka zitabonaga aho zinyura.

Bamwe ngo bagiye gutangira kugura amagare kuko babonye aho azajya bayanyuza.

Kuri uyu wa 12 Nzeri nibwo hatangijwe igikorwa cyo gukora uyu muhanda, abaturage banatanzeho ubutaka bwabo ku buntu kuko nta ngurane bazasaba, kubera ko bari bakeneye uyu muhanda ndetse n’umuganda w’amaboko yabo nabo biyemeje kuwutanga kugira ngo umuhanda uboneke vuba.

Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngarama Rugaravu Jean Claude avuga ko Ndizeye usanzwe ubarizwa muri Pascal Technology atari ubwa mbere ateye inkunga umurenge wa Ngarama kimwe n’abandi baturage bavuka i Ngarama ariko batuye ahandi.

Agira ati: “Kuri ubu ni agahebuzo kuko abaturage bo mu Kagari ka Kigasha cyane cyane mu midugudu ya Mbogo na Rwangingo bari babangamiwe no kutagira umuhanda kuko nta kinyabiziga cyahanyuraga. Ubu abaturage babyishimiye kuko si abaturage benshi bagaruka bagakorera iwabo.”

Arasaba abaturage gufata neza ibikorwaremezo bibegerezwa; byaba ibyakozwe n’abafatanyabikorwa cyangwa ibyakozwe na Leta.

Anasaba kandi abandi baturage bavuka i Ngarama gukomeza kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere kuko ngo bafite imihigo myinshi kandi bagomba gufatanya n’abafatanyabikorwa babo cyane cyane abavuka muri uyu murenge.

Ati: “Ubu Pascal yaduteye inkunga tubonye umuhanda, twizeye kuzakora n’ibindi byinshi muri gahunda twise Ngarama Transformation.”

Umuhanda watangiye gukorwa ureshya na kilometero 12 ukazarangira utwaye miliyoni 36 z’amafaranga y’u Rwanda yose azatangwa n’uyu muturage wabyiyemeje mu rwego rwo gutera inkunga umurenge avukamo.

Uyu mugabo kandi ngo arateganya kuzabafasha no kubona uruganda rutunganya ibigori mu myaka iri imbere.

Mu bindi bikorwa byakozwe n’abavuka mu murenge wa Ngarama barimo na Ndizeye birimo gutangira abatishoboye umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, kubaka ibyumba by’amashuri, kubaka inzu y’abunzi ndetse n’ivuriro ry’ibanze rya Karubungo (poste de santé ya Karubungo ) byose byakozwe mu myaka yashize.

Kubera ko bari abaturage bakeneye uyu muhanda biyemeje gukora imiganda y’amaboko kugira ngo umuhanda uboneke vuba.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Alice Mukeshimana

Alice Mukeshimana

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi1

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Abaturage n’ubuyobozi ntibavuga rumwe ku kwimurwa mu gasantere kamaze imyaka hafi 60

Gatsibo: Abaturage n’ubuyobozi ntibavuga rumwe ku kwimurwa mu gasantere kamaze imyaka hafi 60

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU