Agasantere k’ubucuruzi ka Nyagahanga kari mu Murenge wa Gatsibo mu Kagari ka Nyagahanga, Akarere ka Gatsibo katuwe kuva mu mwaka wa 1962, kari mu manegeka kuko iyo imvura yaguye abaturage baho bimurwa n’amazi, gusa abaturage basaba ko bahabwa ingurane yo kuhimurwa, nyamara ibyo ubuyobozi ntibubikozwa.
Ikibazo kiri hagati y’abaturage n’ubuyobozi bw’akarere cyatangiriye ubwo habarurwaga ubutaka, abatuye muri aka gasantere k’ubucuruzi bakimwa ibyangombwa bya burundu by’ubutaka kuko babwiwe ko batuye mu gishanga ndetse n’ibipimo by’ubutaka bikagaragaza ko ubwo butaka buri mu gishanga.
Guhera muri Mutarama uyu mwaka nibwo abaturage batangiye gushishikarizwa kwimuka kuko ubuzima bwabo bwari mu kaga nkuko byemezwa n’umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere.
Ubuyobozi bw’akarere busaba aba baturage kwimuka bakava mu manegeka kuko n’ubusanzwe aha batuye nta byangombwa by’ubutaka bafite.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko bagiranye inama nyinshi n’aba baturage kuri ubu barabasaba kuhava, aka gasantire kagasenywa.
Ibyifuzo by’abaturage bishingiye kuki?
Muri aka gasantire hari abaturage bavuga ko baje kuhatura bahasanga abandi, icyo gihe ngo nta kibazo bagiraga, aba baturage bavuga ko nta bushobozi bafite bwo kujya kwiyubakira, barasaba Leta ko yabaha ingurane z’ibyabo bahashyize.
Umwe muri aba baturage ni Nyirashikama Joseline umaze imyaka 20 atuye muri santere ya Nyagahanga.
Yagize ati: “Guhera muri 1962 aha hari ibikorwa by’izi nyubako, itegeko rijyanye n’iby’igishanga ryasohotse izi nyubako zihari, twarahashyize ibikorwa byacu muri iyo myaka yose twakoraga, ubu turi kwibaza gusenyerwa inzu nta ngurane. Twahashyize ibikorwa byacu n’imbaraga zacu ubushobozi bwacu bwose niho bwashiriye.”
Abaturage baganiriye n’ikinyamakuru MUHAZIYACU bemeza ko ubu butaka babutuyemo kuva kera. Gasigwa Gaspard, umurezi ufite imyaka 58 wavukiye mu Mudugudu wa Nyagahanga yemeza ko aha hantu ahazi ari umwana.
Gasigwa nawe ntahakana ko ari mu manegeka, ndetse ngo mu mvura yo muri Mata uyu mwaka hari abaturage bimuwe bajya gucumbikishirizwa mu mashuri.
Yakomeje agira ati: ‘Icyakorwa ni uko aba bantu bashakirwa uko bimurwa wenda Leta ikabashakira ingurane kugirango bahave nabo bajye gutura aheza.”
Umwe mu bantu bazi aka gace cyane kuva kera, yemeza ko mbere nta kibazo cy’imyuzure abatuye mu gasantere ka Nyagahanga bagiraga, ibi ngo byagiye biza nyuma dore ko aka gasantere abakazi mbere kari gakomeye cyane mu bucuruzi ariko aho amazi atangiye kugenda yuzura mu nzu, abenshi barigendeye abandi baragurisha.

Hari abavuga ko bishoboka kuba ari ingaruka zo kutita ku bidukikije n’ikibazo cy’imiturire mibi, ikindi ni uko haruguru y’aka gasantire hari agatindo k’amazi aturuka hejuru mu misozi andi akava mu gishanga ibi bigatuma inzu zaho zuzura amazi.
Ni ahantu bivugwa ko no kuhubaka ubwiherro ntuwurenza metero eshanu(5M) z’ubujyakuzimu.
Amakuru aturuka mu buyobozi bw’akagari ka Nyagahanga yemeza ko mu mvura yo muri Mata 2020 mu mashuri haho bacumbikiye imiryano 23 yari ikuwe muri santere ya Nyagahanga kubera ko bari bafite ikibazo cy’uko inzu zabo zari zuzuyemo amazi, kugeza ubu hari imiryango 9 igicumbikiwe mu mashuri.
Ubuyobozi bw’intara bwaje kuganiriza abaturage
Nyuma y’inama zinyuranye zakozwe n’ubuyobozi bw’akarere hamwe n’abaturage, ndetse abaturage ntibishimire umwanzuro wo kubimura nta ngurane bahawe, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred nawe yaje guhura n’aba baturage abasobanurira impamvu ituma basabwa kuva ahantu hashira ubuzima bwabo mu kaga.

Ubwo Guverineri Mufulukye yavugaga kuri iki kibazo, yasabye abaturage kwimuka ababishoboye bagatangira kwiyubakira dore ko hari site yateguwe izaba yegereye umuhanda wa kaburimbo wa Nyagatare-Gatsibo-Gicumbi ugiye kuzahubakwa.
Muri icyo abaturage bacecetse kugeza aho guverineri yababajije ati: “Ni agapfukamunwa gatuma mutavuga cyangwa ntabwo mubyumva?”
Umwe mu bajyanama b’inama njyanama y’akarere ka Gatsibo witwa Mushimiyimana Asteria yabajijwe niba abaturage barasobanuriwe.
Mu magambo macye, Mushimiyimana agira ati: “Abaturage barabisobanuriwe ariko burya buri muntu wese ntibimworohera kumwimura kandi abwirwa ko nta ngurane azahabwa.”
Gusa Guverineri Mufulukye hari icyo yijeje aba baturage agira ati: “Ngiye kubakorera ubuvugizi muri iriya site nshya muzatuzwamo ntihazagire uwo bagurisha ikibanza bazabibahere ubuntu, babashakire ibibanza biri ahantu heza hatari mu manegeka, kuko hariya muri nta burenganzira muhafite, kandi nta ngurane mwahabwa kuko mutuye mu gishanga.”
Yijeje aba baturage ko site izategurwa izaba ifite bikorwaremezo byose, asaba akarere ko kagena igishushanyo mbonera kigaragaza inzu zikwiye kuhubakwa zijyanye n’ubushobozi bw’abaturage baho, Mufulukye yasabye abaturage babishoboye gutangira kubaka.
Abaturage bishimiye iki gitekerezo cy’uko bazahabwa ibibanza by’ubuntu, ku rundi ruhande abandi basigara bibaza uburyo bazabyuka nta mafaranga bafite igihe nta ngurane bahawe, kandi basenyewe ibyabo.
Guverineri kandi yavuze ko bazirikana ko abantu batagira ubushobozi bungana, atangaza ko umuturage usanzwe ari mu cyiciro cy’abatishoboye azafashwa akabona inzu binyuze muri gahunda ya Leta isanzweho yo kubakira abatishoboye.






