MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Uko ibyatsi byatwikirwaga mu mirima byahindutse imari ku bahinzi

Anitha MukayisengaYanditswe na Anitha Mukayisenga
28/08/2022
Abaturage baragirwa inama yo kurekera ibyatsi mu murima kuko ngo bihinduka ifumbire

Abaturage baragirwa inama yo kurekera ibyatsi mu murima kuko ngo bihinduka ifumbire

Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore baravuga ko bavuye mu bujiji bwo gutwika ibyatsi mu mirima ahubwo ubu bakaba babibyaza umusaruro kuko bihinduka ifumbire nziza, ku buryo bashima intambwe bamaze gutera mu buhinzi bwabo.

Abahanga mu by’ubuhinzi bavuga ko iyo umuhinzi arimye umurima we agakuramo ibyatsi akabitwika cyangwa akabikura mu murima byorohereza isuri gutwara umurima we bikanamutera igihombo.

Abaturage ba Karenge bo bavuga ko mbere bari mu bujiji kuko bari bazi ko ibyatsi iyo bitwitswe umurima ugaragara neza akaba aribwo buryo bwiza bwo guhinga,  ngo nyuma yaho bahuguriwe bamenye ko hari byinshi bangizaga batabizi harimo nko kutabona ifumbire, guhumanya ikirere, kwica ubutaka ntibwere neza, guteza inkongi y’umuriro n’ibindi byinshi.

Uwamahoro Esperance ni umuhinzi mworozi utuye mu Kagari ka Karenge ,mu mudugudu wa Karenge avuga ko nta muhinzi ugitwikira ibyatsi mu murima kuko byari ubujiji,

Yagize ati: “Twari mu bujiji , ubu ntawabikora kuko twamenye akamaro kabyo. Mbere twumvaga ko igihe ibyatsi bibaye byinshi mu murima igisubizo ari ukubitwika, ariko twarigishijwe dusanga twarahombye kuko ubu turahinga tukabyubikaho itaka bikabora bikabyara ifumbire, twakongeramo n’imvaruganda tukabona umusaruro ushimishije.”

Undi muhinzi utuye muri aka gace yavuze ko gutwikira ibyatsi mu mirima baciye ukubiri nabyo kuko basobanukiwe uko guhinga kinyamwuga bikorwa, kandi ko ntawahinga kinyamwuga agitwika ibyatsi aho kubibyaza umusaruro.

Ati: “Ubu twabaye abahinzi b’umwuga, kandi ntiwahinga kinyamwuga utabyaza umusaruro ibyo ufite hafi yawe, ibyatsi rero ntitukibitwika ahubwo tubibyazamo ifumbire umusaruro wacu ukiyongera.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana K. Emmanuel yasabye abaturage kwirinda gutwika ibyatsi haba ibyo mu mirima ndetse n’ahandi, kuko bitera inkongi z’umuriro bigakongeza amashyamba ya Leta n’ay’abaturage.

Yakomeje avuga ko abaturage bakwiye kumenya ko gutwika ibisigazwa by’imyaka bitemewe, kuko ubwabyo ari ifumbire.

Gutwikira ibyatsi mu mirima ni bimwe mu bibuzwa mu mategeko yo kubungabunga ibidukikije kuko bituma umurima wangirika kandi bishobora no guteza inkongi y’umuriro .

Abahanga mu buhinzi berekana ko umurima wakuwemo ibyatsi byoroha cyane kugerwamo n’isuri
Abaturage baragirwa inama yo kurekera ibyatsi mu murima kuko ngo bihinduka ifumbire

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Gatsibo

UMWANDITSI

Anitha Mukayisenga

Anitha Mukayisenga

Izo bijyanye

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi
Ubuzima

Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Iburasirazuba: Guverineri CG Gasana yasabye abagore gutinyura bagenzi babo 

Iburasirazuba: Guverineri CG Gasana yasabye abagore gutinyura bagenzi babo 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU