Nyuma y’uko ibiza biturutse ku mvura n’umuyaga mwinshi bisenye ibyumba by’amashuri n’aho abanyeshuri barara mu kigo cya Ngarama TSS, mu Murenge wa Ngarama, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, yasabye abaturage bubaka kuzirika ibisenge kandi neza mu rwego rwo kwirinda gusenyerwa na byo.
Mu kiganiro yagiranye na MUHAZIYACU, Meya Gasana yavuze ko akarere kohereje itsinda ririmo gukurikirana icyakorwa ku byangiritse.
Yagize ati: “Hari itsinda twoherejeyo kujya kureba uko bimeze n’icyakorwa mu buryo bwihuse, amahirwe dufite ni uko nta wigeze akomereka cyangwa ngo aburire ubuzima muri icyo kiza. Nk’uburyamo bwasenyutse, twari dufite undi mwanya muri icyo kigo, abanyeshuri bagiye mu bundi buryamo kandi ubuzima burakomeje, amasomo arakomeje.”
Yongeyeho ati: “Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yagiye guhumuriza abanyeshuri kugira ngo bumve ko ubuzima bukomeza ariko n’abenjeniyeri (abahanga mu by’ubwubatsi) barimo barareba icyakorwa ku buryo mu cyumweru gitaha twakongera tugasakara ayo mazu; ibisenge ni byo byavuyeho ariko amazu aracyakomeye nta kibazo.”
Ibyabaye mu ijoro ryakeye, ni na byo Meya Gasana yahereyeho akangurira abaturage kwita ku kuzirika ibisenge neza, aho yagize ati: “Ubutumwa rero dutanga muri iki gihe cy’imvura ku baturage ni uko bakwiye gukomeza kureba ko amazu yabo ko aziritse neza, ubwo na twe nka leta turabyibwira gukomeza kureba amashuri, kuko amashuri yasenyutse yari aziritse neza ibisenge ariko umuyaga wabaye mwinshi.”
Yakomeje agira ati: “Birasaba ko abantu bajya bareba niba inzu zabo zikiziritse bakongera bagahambira inzu zigakomera, ariko uwubaka we, ntihagire ugerageza kubaka ngo asige inzu itaziritse kandi ni ibintu twirirwa tubakangurira umunsi ku wundi.”
Iyi mvura ivanze n’umuyaga mwinshi yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, isenya ibyumba bibiri by’amashuri inasambura uburyamo bw’abakobwa mu Ishuri rya Ngarama TSS riri mu Murenge wa Ngarama, ariko Ubuyobozi buhumuriza ababyeyi barerera muri iri shuri ko buri kwihutira gusana ibyangiritse, bunasaba abaturage muri rusange kuzirika neza ibisenge mu rwego rwo kwirinda gusenyerwa.






