Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera batoye ndetse banemeza ingengo y’imari ivuguruye y’Akarere izakoreshwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2023-2024 ya miliyari 41 Frw ikazibanda mu gukoreshwa mu bikorwa byo kuzamura imibereho myiza y’abaturage birimo no kwishyura imitungo yangijwe n’iyubakwa ry’umuhanda Ngoma-Ramiro.
Iyi ngengo y’imari yemerejwe mu nama idasanzwe y’inama Njyanama y’Akarere yayobowe na Perezida w’Inama Njyanama, Mutumwinka Imerde wanashyikirije igitabo gikubiyemo ingengo y’imari ivuguruye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere Nkuranga Joseph kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2024.
Mu kiganiro Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Mutumwinka yasobanuye ko iyi ngengo y’imari igiye kuzamura ibipimo by’imihigo irebana n’imibereho myiza y’abaturage.
Ati: “Ku ngengo y’imari yatowe, izibanda cyane ku mibereho myiza mu rwego rwo kuzamura abaturage, kubakira abari mu manegeka, gusana inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi bikorwa birebana no guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza by’abaturage b’Akarere ka Bugesera.”
Inama Njyanama y’Akarere kandi yemeje raporo y’igenagaciro y’abaturage bangirijwe imitungo n’ikorwa ry’umuhanda Ngoma-Ramiro, abaturage bangirijwe imyaka yari yiganjemo igihingwa cy’umuceri byose byangiritse mu gihe cyo kugomorora uruzi rw’Akagera.
Kuri iyi ngingo, Mutumwinka arizeza abaturage barebwa n’iki kibazo ko bagiye gutangira kwishyurwa.
Yagize ati: “Ku igenagaciro ry’imitungo abaturage bangirijwe n’ibikorwa by’inyungu rusange, twababwira ko abo baturage bafite imitungo yangijwe n’iyubakwa ry’ umuhanda Ngoma – Ramiro ko bagiye kwishyurwa mu gihe gito.”
Ingengo y’imari y’Akarere ka Bugesera isanzwe yari miliyari 38 Frw, kuri iyi ngengo y’imari ivuguruye hiyongereyeho asaga miliyari eshatu ziba Miliyari 41Frw; azakoreshwa muri uyu mwaka wa 2023-2024.
Kugeza ubu ingengo y’imari y’Akarere ka Bugesera imaze gukoreshwa ku kigero cya 41. 09%.







