Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, yijeje abagatuye ko nyuma yo gukora no gutaha ikiraro gihuza utugari twa Kibare na Mayange, bashonje bahishiwe kuko hari ibindi bitatu biri muri gahunda yo gukorwa vuba, dore ko ikiraro gikorwa mu mezi abiri gusa.
Mu kiganiro yagiranye na MUHAZIYACU, Meya Gasana yavuze ko bafite ibiraro umunani byakorewe inyigo, ariko hakazakorwa bitatu bijyanye n’ubushobozi, yagize ati: “Ibyo biri muri gahunda y’amasoko, na byo biraza gutangira gukorwa kandi ni ibiraro bizakorwa vuba mu mezi abiri bikaba birangiye.”
Uyu muyobozi kandi yakomoje no ku bindi biraro bateganya gukora mu ngengo y’imari y’umwaka ukurikiyeho, ati: “Ibindi bisigaye na byo turateganya kubikora mu ngengo y’imari y’umwaka utaha; tunasaba abaturage gukomeza kwihangana, ku busabe bwabo butarashyirwa mu bikorwa kubera ko bisaba kubanza gukora inyigo no kwegeranya ubushobozi; bashonje bahishiwe ntabwo bizarenza umwaka utaha w’ingengo y’imari na byo bidakozwe.”
Meya Gasana yaboneyeho no gusaba abaturage gufata neza iki kiraro kuko ibikorwaremezo bihenda kandi bagomba kukibyaza umusaruro, dore ko bakibonye bakibabaye.
Yagize ati: “Turabasaba kugifata neza, ibikorwaremezo birahenda, urumva ikiraro kimwe gihuza utagari tubiri miliyoni mirongo 40; icyo dusaba abaturage ni ukugifata neza, ni ukugikurikirana, uwashaka kwangiza bakumva y’uko mu by’ukuri bidakwiye, kandi bagakomeza kwiteza imbere. Abaturage ba Kibare na Mayange ni abaturage ubona bazi gukora; icyo kiraro rero kibabere imbarutso yo gukomeza gukora neza no gutera imbere.”
Nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo abivuga, iki kiraro cyatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu cyari gisanzwe gihari ariko kiza gusenyuka, ari na yo mpamvu bahisemo kugisana vuba mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’imigenderanire hagati y’utugari twa Kibare na Mayange, dore ko munsi y’iki kiraro nta kindi gishobora kuhakorwa bitewe n’umugezi uhari, uhora uhangiza.
Iki kiraro cyo mu kirere gihuza utugari twa Mayange na Kibare mu Murenge wa Nyagihanga cyubatswe n’Akarere ka Gatsibo ku bufatanye na Bridges to Prosperity, cyuzura gitwaye miliyoni zisaga 40 z’Amafaranga y’u Rwanda, bakaba banateganya kubaka ibindi bitatu mu minsi ya vuba.







