MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Meya Gasana yamaze impungenge abororera mu biraro ku kibazo cy’ifumbire

Mugisha N. RemyYanditswe na Mugisha N. Remy
09/02/2024
Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yamaze impungenge aborozi batekereza ko kororera mu biraro bizagabanya ifumbire babonaga, avuga ko ahubwo ari bwo izaba nyinshi kuko inka zitazongera kuyitagaguza hirya no hino, ndetse ko izaba nyinshi bitewe n’uko izaba iri hamwe.

Nyuma y’uko hafashwe icyemezo cy’uko inzuri zigomba guhingwa 70%, hari abahinzi-borozi bo mu Karere ka Gatsibo batekereza ko ibi bizagabanya ifumbire yavaga mu bworozi, ariko Meya Gasana yabamaze impungenge ababwira ko ahubwo izikuba inshuro zirenze ebyiri.

Yagize ati: “Kuba inka zororerwa mu biraro, bivuze ko na ya fumbire iba iri hamwe; mu mwanya wo kugira ngo zijye zirirwa zifumbira imisozi hirya no hino idatanga umusaruro, ahubwo ishyirwa hamwe.”

Meya Gasana yakomeje ashishikariza aborozi gushaka ibyatsi bitandukanye bakajya basasira inka, hagamijwe kongera ifumbire kuko uko amase uyavanga n’ibyatsi byinshi ari na ko inka zibiribata zigakora ifumbire ihagije.

Uyu muyobozi kandi yakomoje no kuri gahunda akarere gafite yo gushyira imbaraga mu kwigisha abaturage kwikorera ifumbire, ati: “Turashaka no guhyira imbaraga mu kwigisha aborozi gukora ifumire kugira ngo dutangire no guhinga ibihingwa biri organic.”

Guhinga mu buryo bwa organic ni uburyo bw’ubuhinzi bukoresha ifumbire y’imborera bukazirana n’ikoreshwa ry’ifumbire mvaruganda, ibi bigatuma umuhinzi yishyurwa amafaranga menshi kuko uyu musaruro uba ukenewe na benshi ku rwego mpuzamahanga.

Ubuyobozi bw’akarere kandi buvuga ko usibye no kongera ifumbire, kororera mu biraro byatangiye no kongera umukamo kuko aborozi bahinga ubwatsi buhagije, ndetse n’umusaruro w’ibyo abantu barya ukaziyongera bitewe n’uko ubutaka babihingaho bwagutse.

Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude aherukira mu Karere ka Gatsibo mu Gushyingo 2023, yamaze abahinzi-borozi impungenge ko leta yabasabye guhinga 70% by’aho bororeraga mu rwego rwo kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, ibyitezweho kubazamurira ubukungu n’ubw’igihugu muri rusange.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Mugisha N. Remy

Mugisha N. Remy

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi1

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Nyuma y’ikiraro gitashywe, bijejwe kubona ibindi bitatu vuba

Gatsibo: Nyuma y’ikiraro gitashywe, bijejwe kubona ibindi bitatu vuba

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU