Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Sekanyange Jean Leonard yagaragaje ko ikibazo cy’amazi adahagije muri aka karere gikomeje kuvugutirwa umuti urambye, dore ko hari kwagurwa isoko y’amazi ya Minago bigeze ku kigero cya 73% kandi bafite n’indi mishinga yo kongera amazi.
Mu kiganiro yagiranye na MUHAZIYACU, Visi Meya Sekanyange yavuze ko mu mikoranire n’umufatanyabikorwa World Vision, icyiciro cya mbere cyo gutunganya iyi soko cyarangiye Umurenge wa Kabarore n’uwa Gitoki igice kimwe bihawe amazi, ubu bakaba bari mu kiciro cya kabiri aho imirimo igeze kure.
Yagize ati: “Isoko ya Minago twayitunganyije mu ngengo y’imari y’umwaka washize, ubu turimo kuyagura. Mu ntangiriro twari twakoze ku buryo amazi twayohereje mu Murenge wa Gitoki igipande kimwe ndetse n’Umurenge wa Kabarore. Ubu rero turimo turagura tuyatwara mu Murenge wa Rwimbogo, uwa Rugarama n’ikindi gipande cya Gitoki.”
Uyu muyobozi yavuze ko imirimo irimbanyije kandi iri kugenda neza ndetse bafite gahunda y’uko uyu mwaka w’ingengo y’imari uzarangira muri Kamena 2024 abaturage b’iyi mirenge itatu bafite amazi.
Visi Meya Sekanyange yakomoje no ku mushinga bafite wo gukomeza kwagura iyi soko, ati: “Iriya ni isoko nini tuzajya duhora tuyagura bitewe n’ubushobozi uko bubonetse ku buryo dushobora no kuyashyira mu yindi mirenge yegereye uwa Gitoki.”
Imirimo yo kwagura uyu muyoboro ufite ibirometero 111, byitezwe ko uzuzura utwaye miliyari imwe na miliyoni 600 Frw, ikomereje mu mirenge ya Rugarama, Rwimbogo, n’igice cyasigaye cy’uwa Gitoki, ari na wo Isoko ya Minago irimo, aho abaturage ibihumbi 72 bazahabwa amazi awuturutseho.
Nk’uko visi meya abivuga, hari n’indi mishanga Akarere ka Gatsibo gafite irimo uwo gutunganya amazi y’Ikiyaga cya Muhazi, aho yagize ati: “Hari na gahunda yo gutunganya amazi y’Ikiyaga cya Muhazi kandi umushinga waratangiye, ndetse no gukomeza kwagura imiyoboro yindi dufite irimo uwa Byimana uwa Gihengeri, n’undi mushinga tugiye gukora mu Kagari ka Busetsa ho mu Murenge wa Kageyo, na ho tuzatanga amazi muri ako kagari kose.”
Visi Meya Sekanyange yakomeje avuga ko bafite intego yo kugera ku ijana ku ijana mu gukwirakwiza amazi mu baturage, agira ati: “Intego dufite ni uko tugomba kugera ku 100% ku buryo abaturage bacu bose baba bafite amazi, uyakeneye mu rugo akayahashyira n’udafite ubushobozi akajya ayakura ku ivomo rusange ku buryo adakora urugendo rurerure.”
Aha ni na ho ahera asaba abaturage gutura ku midugudu kugira ngo kubagezaho ibikorwaremezo birimo amazi byorohe, ati: “Turashishikariza abaturage gutura ku midugudu kugira ngo ukeneye kuyakurura ayashyira iwe bimworohere, byoye kumuhenda.”
Icyiciro cya mbere cyo gutunganya Isoko ya Minago cyarangiye mu mwaka w’ingengo y’imari ushize amazi agejejwe mu mirenge ya Kabarore na Gitoki igice kimwe, ibyatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari imwe na miliyoni 800.
Akarere ka Gatsibo kageze ku kigero cya 78% mu gukwirakwiza amazi mu baturage, byitezwe ko iyi mishinga irimo gutunganya amazi y’Ikiyaga cya Muhazi n’indi izarangira kari ku 100%, byose bigamije kugabanya urugendo abaturage bakoraga bajya kuvoma, aho uyakura kure adakwiye kurenza byibuze hagati ya metero 400 na 500 ajya kuyashaka.






