Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kiziguro bwemeje ko bugiye gukurikirana ikibazo cy’umuturage witwa Mukakarangwa Claudette utuye mu Mudugudu wa Bishenyi, mu Kagari k’ Agakomeye mu Murenge wa Kiziguro, ufite ubumuga bw’ingingo no kutavuga uba mu nzu ishobora gushyira ubuzimabwe n’umwana we mu kagaga.
Abaturanyi ba Mukakarangwa Claudette bavuga ko n’ubundi iyi nzu arimo yari yarayubakiwe n’umuganda w’abaturage naho isakaro ry’amabati atanu ari kuri iyi nzu arihabwa n’umugiraneza.
Ikindi kubera ko afite n’ubumuga bwo kutavuga ndetse n’ingingo, ngo byatumye nta kindi gikorwa kiyongera kuri iyo nzu kuko uyu mubyeyi ayibamo itanakinze.
Bamwe mu baturanye n’uyu mubyeyi bavuga ko akwiriye ubufasha mu buryo bwihutirwa kuko iyo imvura iguye mu masaha y’ijoro biba ngomwa ko bajya kumukura mu nzu batinya ko yamugwa hejuru.
Ntigurirwa Jean D’amour ni umuturanyi wa Mukakarangwa, yagize ati: “ Iyo imvura iguye inzu uba ubona yenda kugwa, bigasaba ko tumukuramo agasubiramo imvura ihise. Icyo twasaba ni uko ubuyobozi bwamufasha akaba yakubakirwa akava muri iyi nzu itagira n’urugi; na we akagira ubuzima bwiza.’’
Ntimugura Samuel na we ni umuturanyi w’uyu muryango avuga ko hatagize igikorwa ngo uyu muryango wimurwe byihuse ubuzima bwe bushobora kujya mu kaga, ati: “Turasaba Leta ko yamufasha ikamwubakira akabona aho akinga umusaya, ikindi nk’umuntu ufite ubumuga nta Mituweli agira, n’umwana we kubona ibikoresho by’ishuri biragoye, icyo twamusabira kihutirwa ni uko yabanza kubona aho kuryama hazima.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiziguro Kanamugire Innocent avuga ko ikibazo cy’uyu muturage Mukakarangwa Claudette batari bikizi ariko ko bagiye kugikurikirana agahabwa ubufasha. Yagize ati: “Hari abaturage bagera kuri 82 bari ku rutonde rw’abazubakirwa uyu mwaka, turareba niba ari kuri urwo rutonde kuko amazina yabo yose ntayafite hafi, ikindi ni uko n’iyo yaba atari ku rutonde bigendanye n’ingengo y’imari twamwongeraho tumaze kubona koko ko akeneye ubufasha.”
Uretse kuba Mukakarangwa Claudette adafite aho kuba hakwiye, abaturanyi be bavuga ko uyu mubyeyi akeneye n’ubufasha bw’imibereho isanzwe, kuko afite ubumuga bw’ingingo ndetse no kutavuga kandi afite umwana ukwiye kwitabwaho akabona uko akomeza ishuri.






