Itorero ADEPR Ururembo rwa Nyagatare Paruwasi ya Gabiro ryasabye abakirisito barisengeramo guha agaciro ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakora ibikorwa byo kwita ku barokotse Jenoside.
Ibi babisabwe kuri uyu wa kane tariki ya 25 Gicurasi 2023 ubwo iri torero ryari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabereye ku rusengero rwa ADEPR Gitoki riherereye mu mu Murenge wa Gitoki.
Umushumba w’Itorero ADEPR ururembo rwa Nyagatare Pasiteri
Bizimana Jean Baptiste yasabye abakirisitu guha agaciro ibikorwa byo kwibuka.
Yagize ati: “Duhora iteka tuvuga ijambo rivuga ngo ntibizongere, kubishyira mu bikorwa no kwizera ko bitazongera harimo no guha agaciro umwanya nk’uyu wo kwibuka, kugira ngo tumenye ngo ‘ibitazongera ni ibiki?’ Tutazavaho tugira ngo ni ibintu byoroheje.”
Yakomeje agira ati: “Aho tuvuga ngo ntibizongere tukumva uburemere bwabyo hanyuma uko uburemere bwabyo bungana natwe tugashyiramo imbaraga nyinshi zibasha gukumira uwo mwijima wagwiririye igihugu cyacu ukatugeza muri Jenoside kugira ngo itazongera kuba ukundi.”
Bamwe mu bakirisito basengera mu itorero rya ADEPR ururembo bo muri Paruwasi ya Gabiro bavuze ko inyigisho bahabwa ari izo kunga ubumwe kandi icyo bakora ubu ari ukuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uwitwa Iyakaremye Emmanuel yagize ati: “Mu ndangagaciro za gikirisito ubundi ni urukundo no kubana neza bijya bitubabaza cyane kuba hari abantu bijanditse muri Jenoside kandi bari abantu bakijijwe bica bagenzi babo, tukaba dusaba ko abakiristo bo muri iyi minsi ko twaba bazima tukagaragariza urukundo abacitse ku icumu tukababa hafi.”
Kantengwa Beatrice nawe yagize ati: “Kuba hari abakirisitu bakoze Jenoside byaduhaye isomo ryo gushyira hamwe, inyigisho batwigisha cyane ni uko umuntu wese ari nk’undi abantu bose ari abavandimwe, iyo nyigisho rero ni yo tugenderaho tukunga ubumwe twese.
Visi Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo Munyemana Ambella yasabye abakirisitu gukomeza kubaka ubunyarwanda kandi baba hafi abacitse ku icumu.
Ati: “Ntekereza ko iyo abantu bari mu rusengero icyo baba bareba ni ugukiranuka bakazajya mu ijuru, ntabwo bavuga ko hazagenda ubwoko ubu n’ubu.”
Yakomeje agira ati: “Turifuza ko abanyarwanda twaba bamwe ndetse mukegera n’abarokotse Jenoside bakigarurira ikizere ntibibe gucana urumuri gusa bikaba gucana urumuri mu bikorwa mugasura abacitse ku icumu mukabereka ko muri kumwe.”
Asoza yashimiye amatorero namadini yashyizeho gahunda yo kwibuka kuko abaturage bahurira hamwe bakagaruka ku mateka yaranze igihugu.
Muri uyu muhango Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gabiro ryahaye inka umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kumufata mu mugongo.








