Umufatanyabikorwa w’Akarere ka Gatsibo Agrah Care yemeza ko ibyo bagezeho babikesha umutekano n’amahoro ari mu gihugu, ubu bakaba biteguye gukomeza gutanga serivisi nziza ku bahinzi n’aborozi.
Agrah care ni ikigo gitanga serivisi n’ubujyanama mu buhinzi n’ubworozi, kiri mu murenge wa Kabarore, ni ikigo gikomatanyije hamwe ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi harimo gucuruza inyongeramusaruro n’imiti, ahatunganyirizwa ingemwe, imbuto ndetse hagahunikirwa imyaka; muri Agrah Care hatangirwa ubujyanama ku bahinzi n’aborozi kugira ngo bakore kinyamwuga.
Mu kiganiro kigufi MUHAZIYACU yagiranye n’ Umuyobozi wa Agrah Care Nyaruyonga Jeanne d’Arc yemeje ko bitabiriye imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo kugira ngo berekane ibyo bakora banizeze abaturage ko batazongera kubura inyongeramusaruro n’imbuto,
Yakomeje agira ati: “Ibyo dukora byose tubikesha ko igihugu cyacu gifite umutekano, ubu tugenda mu mirenge yose ya Gatsibo ndetse n’utundi turere duhana imbibi n’akarere aho hose ntabwo dukumirwa.”
Nyaruyonga yakomeje agira ati:”Turashimira ubuyobozi bw’Igihugu buba butweteka amahirwe ahari yo gushora imari nk’abikorera nkatwe Agrah Care twashoye imari mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, kandi turimo tubona bigenda neza, tubona dufatanya n’igihugu n’Akarere by’umwihariko gufasha abahinzi n’aborozi gukora mu buryo bw’umwuga.”
Umwe mu bahinzi bakorana na Agrah Care Uwamwezi Charlotte, ni umucuruzi w’inyongeramusaruro yemeza ko ingendo bakoraga bajya gushaka inyongeramusaruro i Kigali zabahendeshaga ariko ubu bakaba bazibona ku buryo buboroheye.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo bunganira cyane mu igenamigambi n’imihigo y’Akarere, aho kugeza ubu ibikorwa bagiramo uruhare bifite ingengo y’imari irenga miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.








