MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Igihingwa cya kawa cyabaye isoko y’akazi ku batari bake

Anitha MukayisengaYanditswe na Anitha Mukayisenga
06/06/2023

Bamwe mu baturage bakora akazi ko gutunganya kawa mu nganda zitandukanye mu Karere ka Gatsibo bavuga ko kawa imaze kubageza kuri byinshi kuko bayibonyemo akazi.

Aba baturage bavuga ko kuba muri aka karere no mu mirenge batuyemo haba igihingwa cya kawa, ari amahirwe barusha abandi kuko yatumye babona akazi bakava mu bushomeri.

Bamwe mu baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko bishimira ko babonye aho gukorera bakabona uko biteza imbere ibi bavuga ko babikesha igihingwa cya kawa.

Uwitwa uwimbazi Agnes wo mu Murenge wa Kageyo mu Kagari ka Gituza yagize ati: “Izi nganda ntabwo zabura akamaro zitumarira kuko akenshi mu rubyiruko zirwanya kuba abashomeri, kuko dukoramo tukabasha kuba twagira icyo twiha.”

Yakomeje agira ati: “Ntabwo amafaranga aba ari menshi cyane ariko umuntu ashobora kuba yagura itungo nko mu mezi abiri; nk’ubu njye narariguze rirahari.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard yavuze ko kawa ifitiye akamaro abaturage b’Akarere kandi hari gahunda yo kuyongera.

Yagize ati: “Mu karere kacu kawa yamaze kuba ikirango cyacu kuko mu gihugu hose iyo bavuze kawa bumva Gatsibo, kandi ikaba ari kawa nziza ifitiye akamaro abaturage bacu, baba abayihinga ndetse n’abandi, kandi ikunzwe ku isoko haba mu Rwanda no hanze.”

Yasoje agira ati: “Kugira ngo rero ibyo tubigereho ni uko tuba twubahirije amabwiriza yose yashyizweho na NAEB y’uburyo kawa igomba guhingwa ikitabwaho kugeza uko igomba gusarurwa.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko nubwo hari ibindi bahinga, bashaka ko mu mirenge yose igize aka karere bakongera umusaruro wa kawa n’ubuso ihingwaho, nibura bakazagira miliyoni 30 z’ibiti mu karere kose, mu gihe ubu hari ibiti miliyoni 10.4.

Ubu mu Karere ka Gatsibo haba inganda 19 zitunganyirizwamo umusaruro wa kawa zikoramo abaturage b’ingeri zose. Muri aka karere bakaba bateganya kongera iki kihingwa ku buryo mu myaka itatu iri imbere kizajya cyinjiza asaga miliyari 45 mu gihe ubu cyinjiza miliyari ziri hagati ya 12 na 15 ku mwaka.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Anitha Mukayisenga

Anitha Mukayisenga

Izo bijyanye

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi
Ubuzima

Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Imyumvire itiza umurindi ihohoterwa ku bantu bafite ubumuga iracyagaragara

Imyumvire itiza umurindi ihohoterwa ku bantu bafite ubumuga iracyagaragara

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU