MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Hatashywe icyumba mpahabwenge abaturage basabwa kukibyaza umusaruro

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
02/10/2025

Abaturage bo mu Murenge wa Muhura bishimiye ko bahawe icyumba mpahabwenge kizwi nka ‘Service access point’, kikaba kitezweho kuzatanga umusaruro ku baturage bo muri uwo murenge no mu bindi bice bihakikije mu rwego rwo kwiga gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga ndetse no kumenya kwisabira serivise z’ikoranabuhanga babyikoreye ubwabo.

Kuri uyu wa Kane nibwo habaye ibiriro byo gutaha ku mugaragaro icyo cyumba cyubatswe ku bufatanye na KOICA Rwanda ndetse n’ikigo cy’ikorana buhanga RISA, aho cyuzuye gitwaye amafaranga angana 17,540,883Frw.

Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda Kim Jinhwa yavuze ko bishimira kuba bagira uruhare mu kugera ku iterambere rirambye mu Rwanda ndetse no ku banyarwanda muri rusange.

Yagize ati: “Iki cyumba mpahabwenge cya Muhura kizafungura amahirwe atandukanye azaba ashingiye ku ikoranabuhanga, cyashyizweho kugira ngo hegerezwe Serivisi za Leta ku baturage bose.”

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Muhura baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko kuba iki cyumba cyarubatswe mu murenge wabo ari amahirwe akomeye,

Batamuriza Apronie utuye mu kagari ka Taba avuga ko iki cyumba mpahabwenge kizababera ishuri ryiza mu kumenya kwisabira Serivisi z’ikoranabuhanga, nko kwishyura Mituweli, cyangwa Ejoheza.

Yagize ati: “ Byose tubikesha ubuyobozi bwiza budutekerezaho, muri iki cyumba mpahabwenge abakuru baziga, abato baziga zo ntawe uzongera gukenera serivise ngo ajye gushaka umu agent atanze n’amafaranga.”

Murazimana Fulgence utuye mu Murenge wa Muhura avuga ko byabagoraga kubona aho bihugurira mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho cyane cyane nk’abataragize amahirwe yo gukomeza amashuri.

Yagize ati: “ Iki cyumba kigiye kutubera ishuri twigiramo uburyo bwo gusaba serivisi zinyuranye, ikindi kandi tuzamenyeramo gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga nk’imashini, urebye n’ibintu byinshi cyane tuzakuramo by’ubwenge.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yabwiye abaturage bo muri Muhura ko icyumba mpahabwange cyatashywe ko ari ikimenyetso gikomeye kigaragaza ibyo umukuru w’Igihugu yemereye Abanyarwanda muri gahunda y’imyaka itanu yo kugira igihugu gikoresha ikoranabuhanga.

Yagize ati: “ Nta kindi kintu kiriho kw’Isi kizwi kihutisha akazi nk’ikoranabuhanga, n’ibihugu byinshi byateye imbere ugiye kubibaza uburyo byaciyemo ntabwo ikoranabuhanga warishyira ku ruhande, duhereye no ku gihugu aba baterankunga bacu bakomokamo, igihugu cyakoreya y’Epfo, njyewe nabayeyo nigiyeyo mu bintu byatumye Igihugu cyabo gitera imbere ikoranabuhanga ryari ku isonga, ubu kiri mu bihugu 12 bikize byambere kandi mu myaka 50 cyari gikennye inyuma y’u Rwanda.”

“ Ikoranabuhanga rero rije hano muri Muhura rizadufasha muri byinshi abantu bamenye ko telefone ufite mu ntoki hari ibindi ishobora gukora birenze kwitaba no kohereza ubutumwa gusa, hari irindi koranabuhanga dushobora kuba twakoresha izo telefone, rero kiriya cyumba kirabanza kibe icy’amahugurwa, ni icyumba rero kirimo ibyangombwa byose kirimo internet, ama mashini, turenda no kurekura internet ikajya igera no mu isoko ku buryo internet izajya iza mu bacuruza ibijumba, ibirayi,ikawa bose wahungiraha ikoranabuhanga?,umuntu udashaka gukoresha ikoranabuhanga azasimburwa na ryo rikore ibyo yakoraga.”

Iki cyumba mpahabwenge cyatashywe mu Murenge wa Muhura, ni kimwe mu bindi bitanu byubatswe hirya no hino mu gihugu mu turere twa Rutsiro, Burera, Kayonza, Ruhango na Gatsibo ari naho igikorwa cyo gufungura ibi byumba mpahabwenge ku mugaragaro cyabereye.

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Hatangijwe igihembwe cy’ihinga abahinga ahegereye amazi basabwa kongera umusaruro

Kirehe: Hatangijwe igihembwe cy’ihinga abahinga ahegereye amazi basabwa kongera umusaruro

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU