MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Hatashywe bimwe mu bikorwa byubatswe n’Intore ziri ku rugerero rw’inkomezabigwi icyiciro cya 13

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
14/02/2026

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burashimira urubyiruko rushoje amashuri yisumbuye ruri ku rugerero, uruhare rwarwo mu iterambere , runasabwa gukomeza gukora ibirenzeho rukoresheje imbaraga n’amahirwe rwahawe n’Igihugu.

Byagarutsweho kuri uyu wa 13 Gashyantare 2026 mu gikorwa cyo gutaha ibikorwa byakozwe n’uru rubyiruko biri hirya no hino mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Gatsibo, ni igikorwa cyahawe insanganyamatsiko igira iti: “Duhamye umuco w’ubutore twimakaze ubumwe n’ubudaheranwa.”

Bimwe mu bikorwa byatashywe birimo icyumba cy’umubyeyi kiri mu Murenge wa Rwimbogo, ibiraro byubatswe hirya no hino harimo n’ibihuza utugari bifasha abaturage guhahirana, hatashywe kandi ibiro by’umudugudu bibiri biri mu Murenge wa Kiramuruzi, ndetse hatashywe imihanda y’imigenderano mu bice bitandukanye bigize akarere, by’umwihariko mu Murenge wa Kiramuruzi hatashywe umuhanda w’ibirometero bine mu kagari k’Akabuga.

Bamwe mu ntore ziri ku rugerero rw’inkomezabigwi baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko inyigisho zo gukunda Igihugu n’umurimo bagiye bahabwa aho babaga bahuriye mu bikorwa bitandukanye ari impamba ikomeye izabaherekeza mu byo bazaba bakora byose.

Muberarugo Shemusa ni intore iri ku rugerero atuye mu Kagari ka Gakenke mu Murenge wa Kiramuruzi, aragira ati: “Twashoboye kwibumbira hamwe duhabwa inyigisho zidushishikariza gukunda Igihugu n’umurimo ndetse no gukora cyane, ikindi ibikorwa by’urugerero byaturinze byinshi harimo kutishora mu biyobyabwenge n’ingeso zitari nziza, ahubwo duhugira mu bikorwa biduteza imbere ndetse bigateza imbere n’Igihugu.”

Rusizi Peter ni umuturage utuye mu Kagari k’Agakomeye muri Kiramuruzi ashima cyane imyitwarire y’uru rubyiruko rushoje amasomo rwifitemo indangagaciro zo gukunda Igihugu no kugikorera bagifite imyaka ikiri mito.

Aragira ati: “Baradufashije cyane kandi baracyadufasha mu bikorwa bitandukanye, nko kubakira abatishoboye, gukora imihanda n’ibindi binyuranye, biratunezeza cyane kubona abana bakiri bato bafite ishyaka ryo kubaka Igihugu bituma twumva ko ejo mu gihe twe tuzaba tutagihari tuzakomeza kugira Igihugu kitari icy’ibigwari.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard ashishikariza uru rubyiruko kujya rukemura ibibazo rukoresheje ubwenge kuko rwagize amahirwe yo kujya mu ishuri rukiga.

Aragira ati: “Urugerero ni umwanya mwiza wo kugira ngo urubyiruko rukoreshe imbaraga zarwo mu rwego rwo gukemura ibibazo biri mu baturage, ni umwanya kandi wo gukemura ibibazo bakoresheje ubwenge kuko bagize amahirwe yo kujya mu ishuri bariga.”

Yakomeje agira ati: “Bashobora gufasha kwigisha abaturage ibijyanye n’isuku, imirire myiza, kubuka uturima twigikoni ndetse bakanafasha mu kubaka ibikorwa remezo nk’ibyo twatashye, ni ibikorwa byiza bibategura kumva ko igihe kigeze ngo batange umusaruro kuri sosiyeti, ikindi kandi bagize igihe cyo kuganirizwa ku mateka y’igihugu cyacu ndetse banahabwa ubumenyi bujyanye no kwihangira umurimo, twabasabye kandi kudufasha ku rwanya inzoga z’inkorano haba kuzikora kuzinywa ndetse no kuzicuruza kuko zimaze kuba nyinsi .”

Muri rusange, mu karere ka Gatsibo, urubyiruko rwagombaga kwitabira urugerero rw’inkomezabigwi icyiciro cya 13 rungana na 1264. Abashoboye kwitabira ibikorwa by’urugerero bangana na 1221, bingana n’ubwitabire bwa 96.5%.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026
Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo
Ubukungu

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo

09/10/2026
Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene
Inkuru z'ingenzi1

Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene

09/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwiyemeje gukomeza gushyigikira imikino

Ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana bwiyemeje gukomeza gushyigikira imikino

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU