Mu Karere ka Gatsibo hatangijwe gahunda nshya yo kurushaho kwegereza abaturage ubuyobozi yiswe “Ingo Umunani mu Isibo”, iyi gahunda ifasha inzego z’ibanze kubona amakuru no gukurikirana imibereho y’abaturage umunsi ku wundi.
Iyi Gahunda yatangijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, igamije kurushaho kwegereza abaturage ubuyobozi, nyuma y’Isibo byagaragaye ko Mutwarasibo nawe ashobora kuba afite ingo nyinshi ntabashe kuzikurikirana neza dore ko akazi bakora ari ubukorerabushake.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo mu gutangiza iyi gahunda yavuze ko ihera mu midugudu y’icyitegererezo 14, ni umudugudu umwe muri buri murenge, bigatangira nka gahunda y’igeragezwa ishingiye ku byo mu mudugudu wa Rugarama mu Murenge wa Murambi bakoze.
Meya Gasana yakomeje agira ati: “Turabyemeje ko dutangiye kuyikoresha, ubundi izibo igizwe n’ingo hagati ya 15 na 30, uko byakwihuta kugeza iterambere ku ngo umunani si ko byakwihuta kurigeza ku ngo 30, ikindi kandi gahunda y’Ingo Umunani mu Isibo ni uko uba wongereye n’abayobozi, n’ubuyobozi bukegerezwa abaturage”.
Ingo Umunani mu Isibo ku ikubitiro yatangiriye mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Rwimitereri, ni gahunda yatangiye mu rwego rwo kugira umudugudu w’icyitegererezo kandi utarangwamo icyaha. Sengonga Jean Marie Vianney ni umukuru w’umudugudu wa Rugarama, yagize ati: “Kugir ngo duhuze imbaraga, tunagire ibikorwa dukora ku buryo butworoheye, ingo z’amasibo twaziganyijemo kabiri, izo ngo tuzishakira umuyobozi uzibereye w’inyangamugayo muri bo.”
Sengonga akomeza avuga ko ushinzwe Ingo Umunani mu Isibo akurikirana umunsi ku wundi ubuzima bw’ingo ashinzwe, raporo akayishyikiriza mutwarasibo, nawe akayigeza ku muyobozi w’umudugudu, ibi byatumye buri wese mu bayobora umudugudu ashobora kwikorera akazi kamutunze akabibangikanya n’ubuyobozi ku buryo butamugoye dore ko umukuru w’umudugudu atabasha kugera mu ngo zose ayobora.
Aho iyi gahunda yatangiriye abaturage bavuga ko yabafashije cyane, haba mu bukangurambaga, ndetse no kurushaho gusobanukirwa gahunda za leta zinyuranye, kuko byorohera buri wese kubona amakuru ku buryo bwihuse.
Iyi gahunda iratangirana n’imidugudu 14, utugari icyenda hamwe n’umurenge w’Icyitegererezo wa Gasange, ubuyobozi buvuga ko iyi gahunda nitanga umusaruro izatangira gukoreshwa mu karere kose ka Gatsibo.






