Abaturage bafite ibibazo mu bijyanye n’ubutaka ndetse n’ibyangombwa bari kwegerwa hirya no hino mu midugudu batuyemo mu rwego rwo kubafasha gukemurirwa ibibazo.
Kuri uyu wa gatatu, tariki 19 Gicurasi nibwo itsinda ry’abakozi b’Akarere bafite ubutaka mu nshingano batangiye kwigerera kuri buri muturage ufite ikibazo, ku ikubitiro bageze aho ubutaka bw’umuturage buherereye mu Mudugudu wa Kagasa II, ku muturage witwa Mbanzamihigo ufite ubutaka avuga ko yaguze na Mbazumutima; basanze ubwo butaka bufitiwe icyangombwa n’undi witwa Karemera.
Tariki 14 Gicurasi ubwo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana Emmanuel yatangizaga gahunda yo gukemura ibibazo bishingiye ku butaka mu Karere ka Bugesera, Umuyobozi w’Akarere Richard Mutabazi yijeje abaturage ko ibibazo byabo bijyanye n’ubutaka bizakomeza gukurikiranwa no gukemurwa.
Ibibazo byagaragaye mu gihe Guverineri Gasana yazaga gukemura ibibazo by’abaturage mu karere ka Bugesera bishingiye ku butaka, byari byiganjemo abafite ubutaka bwahinduriwe imikoreshereze yabwo n’igishushanyombonera cyasohotse muri 2020.
Gatarama Jean Paul ni umukozi mu ishami ry’ibiro by’ubutaka mu Karere ka Bugesera, yasobanuriye abaturage bafite ubutaka bahawe na Leta, ahatujwe abaturage batari bafite aho kuba mu Murenge wa Gashora, nyuma bikaza kugaragara ko mu gihe cy’ibarura ry’ubutaka rya mbere habayeho amakosa.
Muri iryo barura hagaragaye abaturage bahawe ibyangombwa by’ubutaka bidahura n’ubutaka batunze kuri, abandi byagaragaye ko banditsweho ubutaka butunzwe n’abandi ndetse banabutuyeho kandi nta byangombwa bafite.
Gatarama yavuze ko umuturage utuye, uhafite n’ibikorwa nyuma yo kugaragaza uburyo yabubonyemo azahabwa icyangombwa.
Ibindi bibazo byagiye bigaragara ni abaturage baguze ubutaka ntibakorerwe n’ababagurishije ihererekanya ryabwo nyuma, kubera impamvu zinyuranye harimo izijyanye no kuba barabagurishije imitungo itari iyabo, barapfuye, barimutse, cyangwa ibindi.
Iyi gahunda yo gukemura ibibazo by’abaturage bafite mu butaka iri gukorerwa mu turere tune ari two Bugesera, Nyagatare, Gatsibo na Kayonza







