Hari bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyagihanga igice cyeza kawa nyinshii bayihaye izina ry’akabyiniro rya ‘Ejo Heza’ kuko ibaha amafaranga menshi.
Habineza Jean d’ Amour ni umwe muri aba baturage, yagize ati: “Ikawa yarahenze kugeza aho ikiro kimwe cy’ibitumbwe mu minsi ishize cyaguraga amafaranga 450 cyangwa 500 aha niho abaturage bahereye bayita ‘Ejo Heza’ ndetse n’abatarayihinze batangiye kuyihinga kuko babonye ko Kawa ifite amafaranga menshi.”
Undi muturage waganiriye na MUHAZIYACU yagarutse ku kamaro ka kawa, yagize ati: “Akajyanga kaguraga amafaranga 1500 (akajyanga ni igipimo kirengaho ikiro gato) ubu umuturage wese abaza mugenzi ati ese udafite kawa abayeho ate!”
Hari umugore witwa Mukamariza Erisa na we yemeza ko kawa muri aka gace ari igihingwa ngengabukungu uwayihinze wese abona amafaranga yo kwikenura.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard yemeza ko igihingwa cya kawa bagishyizemo imbaraga,
Yagize ati: “Mu gihugu ikawa nyinshi ituruka i Gatsibo, ni ishema kuri twe turifuza ko buri muhinzi wa kawa yongera umusaruro wayo, uko yongera umusaruro ni ko nawe ubukungu bwe bwiyongera.”
Mu Karere ka Gatsibo hari abahinzi ba kawa 22,482, bafite ibiti 10,498,926 biri kuri hegitari 4,199 zihinzeho n’inganda 19 zitunganya umusaruro.
Hasarurwa toni 1,800 za kawa itunganyije neza, naho ibitumbwe hasarurwa toni ibihumbi 8000, muri aka karere kandi haherutse guterwa ibiti bishya bigera 1,844,400 mu rwego rwo kongera umusaruro.
Muri aka Karere habarurwa ibiti bisaga ibihumbi 750 bikeneye gusazurwa






