MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Abikorera baratungwa agatoki ku kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Alice MukeshimanaYanditswe na Alice Mukeshimana
30/08/2020

Abikorera bo mu Karere ka Gatsibo baratungwa agatoki ku kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, arimo gushyiraho Kandagira Ukarabe z’umurimbo, kutibutsa ababagana kwambara neza agapfukamunwa no kudahana intera cyane cyane ku isoko no mu nzu z’ubucuruzi.

Ni mu gihe abikorera na bo bemeza ko harimo icyuho ariko bakaba bagaragaza ko biyemeje kugikemura, cyane cyane binyuze muri gahunda y’Imboni z’Abikorera bishyiriyeho bizajya zibafasha kandi bakibutsa bagenzi babo gahunda yo kwirinda Covid-19.

Kugeza ubu ahantu hose hari isantere z’ubucuruzi hamaze gushyirwaho imboni z’abikorera PSF mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19; abantu batatu batowe mu guhwitura bagenzi babo kubahiriza amabwiriza harimo no kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Havugimana Hassib uhagarariye abamotari mu mugi wa Kabarore akaba n’imboni y’abikorera avuga ko mu bamotari harimo icyuho cy’abamotari batubahiriza amabwiriza cyane cyane gukoresha imiti isukura ingofero y’umugenzi.

Yavuze ko Umumotari uzajya anyuranya n’amabwiriza uko yatanzwe, azajya ahanwa akabera abandi urugero.

Kimwe na Murenzi Samy uhagarariye abatwara abagenzi mu modoka avuga ko abashoferi batajya bibwiriza guha abagenzi umuti wabugenewe wo gukaraba intoki.

Gusa ngo nk’imboni bagiye kuzajya bahwiturana buri kanya kandi banatange raporo ku mushoferi warenze ku mabwiriza.

Nkusi Charles, Umuyobozi w’Abikorera mu Karere ka Gatsibo avuga ko hari abikorera bagira intege nke mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo, ari na yo mpamvu biyemeje gushyira imbaraga mu gukurikirana ko ingamba zishyirwa mu bikorwa.

Yagize ati: “Icyo twemera ni uko koronavirusi ihari kandi no kuyirinda bikaba bishoboka.”

Yongeyeho ko biyemeje gukangurira bagenzi babo kuyirinda babakangurira kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, gukaraba no kwibutsa ababagana gukaraba intoki neza, no guhana intera ndetse no kwambara agapfukamunwa.

Kuri ubu mu za santere nka Ngarama, Kiramuruzi na Muhura harimo imboni z’abikorera eshanu, na ho mu isantere zindi batoye imboni z’abikorerea eshatu kuri buri santere.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko bakomeje gushyira imbaraga mu bukangurambaga bafatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Ati: “Usanga twirirwa dufungisha abikorera cyangwa tubabwira ngo mwubahirize amabwiriza bakagira ngo wenda ni gahunda y’abayobozi gusa.”

Akomeza asobanura ati: “Binyuze mu cyo bita imboni z’abikorera zizajya zigenda zikangurira abagenzi babo kwirinda iki cyorezo, turumva kuri twebwe ari izindi mbaraga muri ubu bukangurambaga.”

Abikorera babarizwa mu Karere ka Gatsibo ni 215, harimo 180 b’abagore, abo bikorera biganjemo abacuruzi, abamotari, abashoferi n’abakora mu bwogoshi.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Gatsibo

UMWANDITSI

Alice Mukeshimana

Alice Mukeshimana

Izo bijyanye

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Abantu 118 bafatiwe mu buvumo barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Kirehe: Abantu 118 bafatiwe mu buvumo barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU