MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Abantu 118 bafatiwe mu buvumo barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
31/08/2020

Polisi ikorera mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Kigina mu Kagari ka Rwanteru yafashe abantu 118 bari aho bita mu butayu mu masengesho, ni mu gihe nyamara ibyo bakoze byari binyuranyije n’amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 kuko bari begeranye cyane kandi basenga barambikanaho ibiganza ndetse ahantu bari bari hashobora kugira ingaruka ku buzima bwabo kuko ni mu ishyamba kandi baba bari munsi y’urutare (Ubuvumo).

Aba bantu bafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko kugira ngo aba bantu bafatwe byagizwemo uruhare n’abaturage ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze kuko nibo batanze amakuru.

Yagize ati: “Abaturage baduhaye amakuru bavuga ko hari abantu baturuka mu madini n’amatorero atandukanye bajya guteranira ahantu mu ishyamba riherereye mu murenge wa Kigina.”

“Abapolisi bagiyeyo basangamo abantu 118 bose baturuka mu mirenge 8 muri 12 igize akarere ka Kirehe, twasanze nta bwiriza na rimwe ryo kurwanya icyorezo cya COVID-19 bubahirije kuko bari begeranye cyane ndetse batambaye udupfukamunwa.”

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko usibye no kuba bakwanduzanya icyorezo cya COVID-19 ahantu bari bateraniye ubwaho hashobora kubagiraho ingaruka kubera imiterere yaho.

Ati: “Hariya hantu basengera ni mu ishyamba ririmo ibibuye ndetse n’urutare runini, hari ababa baruryamye munsi abandi baryamye ku mabuye ibintu bishobora kubagiraho ingaruka.”

Yakomeje avuga ko muri bariya bantu 118 harimo abantu 39 baturutse mu murenge wa Nyamugari mu gihe nyamara uyu murenge bitewe n’aho uherereye mu karere ka Kirehe uri mu gace katizewe neza ku bwandu bwa COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yasabye abaturage guhindura imyumvire bagakora ibintu babanje gushyiramo inyurabwenge kuko nta kuntu umuntu yashora ubuzima bwe mu makuba.

Yabasabye kubahiriza no gukurikiza amabwiriza Leta iba yatanze kuko iba igamije ko bagira ubuzima bwiza.

Abafashwe bose bajyanywe ku biro by’Umurenge wa Kigina kugira ngo basuzumwe ko nta bwandu bwa COVID-19 bafite nyuma bazahabwe ibihano hakurikijwe amategeko.

Abafashwe bari bagizwe n’abagabo 6, abagore 88 ndetse n’urubyiruko 24 ruri munsi y’imyaka 16.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka KirehecoronavirusCOVID-19Kirehe

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026
Abasirikare bakuru ba Malawi basuye u Rwanda mu rugendoshuri 
Amakuru

Abasirikare bakuru ba Malawi basuye u Rwanda mu rugendoshuri 

07/10/2026
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere
Amakuru

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere

06/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Umusore yiyahuye, hakekwa ko yabitewe no kunanirwa kwakira igihombo yahuye nacyo

Kayonza: Umugore w’imyaka 23 yiyahuye akoresheje umugozi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU