MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Abayobozi basabwe kujya baganiriza urubyiruko ruri ku dusima

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
16/10/2024

Abayobozi mu nzego zitandukanye mu Karere ka Gatsibo, bigiye hamwe ibishobora gutuma igipimo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda kigerwaho 100%, kubera ko imibare iheruka igaragaza ko kiri kuri 95.8%. Bagaragaza ko muri bimwe bikibangamiye, ubumwe bw’Abanyarwanda, harimo n’amagambo avugirwa ahitwa ku ‘gasima’.

Agasima ni ahantu hakunze guhurira abantu benshi biganjemo urubyiruko, baba abavuye mu mirimo cyangwa se n’abadafite ibyo bakora, bahahurira bakaganira ku ngingo zitandukanye.

Gusa abayobozi bagaragarijwe ko hari igihe ibi biganiro biba atari byiza, rimwe na rimwe biba bihembera amacakubiri, bigatuma igipimo cy’Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda kitagerwaho 100%.

Ibibangamira Ubumwe bw’Abanyarwanda birimo n’udusima, byagaragatsweho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ukwakira 2024, ubwo mu Karere ka Gatsibo haberaga inama ngarukamwaka y’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ku nsanganyamatsiko igira iti ”Indangagaciro na kirazira, isoko y’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.”

Sheikh Musa Fazil Harerimana, wari intumwa ya Unity Club Intwararumuri, akaba asanzwe ari na Visi Perezida w’umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ushinzwe imari n’ubuyobozi, yasabye abayobozi no kujya baganiriza urubyiruko ruri kuri utu dusima.

Yagize ati: “Agasima k’abantu bicara mu dukundi, cyangwa mu dutsiko baganira bikagera aho baganira ibidakwiye, ibyo bikwiye gufatirwa ingamba, bakwiye kwegerwa bakaganirizwa.”

Igitecyerezo cy’uko abantu bakwiye kwitondera ibivugirwa ku dusima ndetse abaduhuriraho bakaganirizwa byaba ngombwa tukanacika, cyatanzwe na Sibomana Jean Nepo, aho yagaragaje ko, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994, ahari udusima ariho hashyizwe za bariyeri.

Yagize ati: “Ahantu hari udusima hapangirwa ibintu bitari byiza, nimureba agasima mukakitegereza, muzagahuze n’imyaka ya cyera, muzasanga ahari agasima neza neza ariho ibindi byapangirwaga, twe tukabibona nk’ibisanzwe, nk’iwacu ahari udusima uko ari tune twose, hari bariyeri; udusima dukwiye gucika.”

Yakomeje agaragaza ko abenshi mubajya mu dusima usanga nta mirimo bafite, ashimangira ko burya umutwe utari mu kazi, satani awinjirira byoroshye, bityo ko bakwiye gushakirwa imirimo.

Ati: “Kimwe mu byatuma urubyiruko rwacu ruba rwiza kurushaho, ni uko bashakirwa imirimo abandi bagahurira mu mikino itandukanye, ubushakashatsi, ubuhanzi, mbese ibyiza byose byatuma babasha kuva ku rwego rumwe bakagera ku rundi. Ariko iyo ubonye umuntu abyutse yicaye, guhera mu gitondo kugeza nimugoroba, agenda nta cyerekezo, iryo jambo bahimbye ngo ni agasima ritari ahantu hamwe gusa, ntabwo buri gihe haba havugirwa ibintu byiza, burya iyo umutwe udakora, satani awinjiramo akawukoresha.”

Rukebesha Alex, akaba ari Umurinzi w’Igihango, yavuze ko abenshi mu bajya kuri utwo dusima, baba batazi amateka y’Igihugu, kubera ko batitabira gahunda za Leta zihuriza abantu hamwe, zirimo inteko z’abaturage ndetse n’imiganda.

Ati: “Hari urubyiruko rwinshi rutazi aho Igihugu kigeze, kubera ko ntibajya mu nama, ntibajya mu muganda, mbese ntibajya aho amakuru atangirwa, basa n’abari mu gihugu cyabo cyigenga. Abo rero kubayobya biroroha cyane, ikiza ni uko nabo bashyirirwaho gahunda yabo, ibahuriza aho bari.”

Uretse ikibazo cy’agasima cyagaragajwe nka kimwe mu bigikoma mu nkokora kwiyongera kw’igipimo cy’Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda, harimo kandi na bamwe mu banyarwanda badashaka guhinduka, bakomeza kwirebera mu ndorerwamo y’amoko n’abigisha abana babo amateka atariyo bagitsimbaraye ku mateka ashaje.

Sibomana Jean Nepo, yagaragaje ko ku dusima buri gihe hatavugirwa ibintu byiza

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Abikorera biteguye kwakirana yombi abazitabira ‘Kirehe Race’

Kirehe: Abikorera biteguye kwakirana yombi abazitabira ‘Kirehe Race’

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU