MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Abaturage basobanuriwe impamvu bagomba kwita cyane ku isuku y’ibiribwa

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
05/03/2026

Mu ngendo zikorwa n’abayobozi hirya no hino mu Karere ka Gatsibo abaturage bakangurirwa kurangwa n’isuku muri byose, haba ku mubiri, imyambaro, aho baba, ndetse n’aho bakorera ariko by’umwihariko cyane cyane kwita ku isuku y’ibiribwa mu gihe bari gutegura amafunguro kuko iyo ateguranywe umwanda bigira ingaruka mbi zikomeye ku buzima bw’umuntu, by’umwihariko ku mikurire y’abana bato.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Yvan Butera avuga ko by’umwihariko isuku y’ibiribwa iyo idahagije biteza akaga gakomeye ku buzima bw’abantu, ari nabyo usanga bitera igwingira ku bana bato.

Aragira ati: “Impamvu ya mbere dusigaye tubona abantu baza kwa muganga iterwa n’isuku nke, haba ku mubiri, isuku nke mu kanwa, cyane cyane isuku nke y’ibiribwa bijyanirana n’igwingira ry’abana, sinzi rero ukuntu twasobanura iterambere, tukagabanya ubukene, kandi nyamara imibare y’abana bagwingira igakomeza kuzamuka, abantu bakirwara indwara ziterwa n’umwanda.”

Yakomeje agira ari: “Ndasaba ngo twongere twisuzume ku bijyanye n’isuku kuko iyo ititaweho nk’uko bikwiye haba aho uryama n’aho uririra ndetse n’ahandi, ni byo bitera ibibazo birimo n’igwingira twahoze tuvuga, reka rero isuku ireke kudusubiza inyuma kandi twari turi mu rugendo rwiza.”

Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko isuku idakwiye kuba ikibazo bitewe n’aho iterambere rigeze, buri wese akwiye kumva ko nta kintu gifite agaciro kuruta kugira ubuzima bwiza.

Nyiraneza Diane umujyanama w’ubuzima utuye mu Kagari ka Rwarenga mu Murenge wa Remera aragira ati: “Ubundi nta muntu ukwiye kwibutswa kugira isuku ku mubiri we n’ibyo kurya, kuko ntekereza ko nta kintu kibaho kiruta kugira ubuzima bwiza n’amagara mazima, gusa abantu hari igihe batinda kumva niyo mpamvu dukomeza kwigisha no gukora ubukangura mbaga.”

Mu mwaka wa 2023-2024, mu Rwanda abagannye ibigo nderabuzima n’ibitaro 40% bari barwaye indwara zituruka ku mwanda n’isuku nke, harimo izituruka mu gukoresha amazi mabi, kutagira ubwiherero bwiza no kudakaraba intoki mbere yo gufata amafunguro, indwara zari ziganje ni izo mu kanwa n’ishinya, inzoka zo mu nda, ndetse n’indwara z’uruhu.

Akarere ka Gatsibo kagaragaza ko kashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya indwara ziterwa n’umwanda, aho kuri ubu ingo zigera kuri 92.7% zifite ubwiherero bwujuje ibisabwa, abagera kuri 80% bakaba bashobora kuvoma amazi meza, ndetse kandi ubukangurambaga burakomeje mu nteko z’abaturage bakangurirwa kugira isuku.

Muri gahunda ya 2 y’Igihugu yo kwihutisha iterambere NST2 (2024-2029), mu nkingi y’imibereho myiza, mu bipimo shingiro bine byayo harimo kwagura ikwirakwizwa ry’isuku n’isukura mu bigo bihuriramo abantu benshi no mu miryango abantu batuyemo, aho imiryango igomba kurebera ku bikorwa by’isuku n’isukura by’ikitegererezo kandi bigezweho hagamijwe kurwanya indwara, ku bufatanye n’abikorera, ibindi bisubizo by’isuku n’isukura mu ngo z’abaturage bityo bigatezwa imbere hagamijwe kurandura indwara zituruka ku mwanda n’isuku nke.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana
Amakuru

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana

22/08/2026
Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere
Abagore

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere

22/08/2026
Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu
Amakuru

Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu

22/08/2026
Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama
Amakuru

Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama

22/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ibibazo 324 byakemukiye mu nteko z’abaturage i Ngoma

Ibibazo 324 byakemukiye mu nteko z’abaturage i Ngoma

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU