MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Abatanze amaraso bazi ko kuyatanga ari ugutanga ubuzima ku bayakeneye

Anitha MukayisengaYanditswe na Anitha Mukayisenga
17/09/2022

Kuri uyu wa 16 Nzeri mu Isantere ya Kabarore habereye igikorwa cyo gutanga amaraso ku babishaka, bamwe mu bayatanze bavuga ko basobanukiwe ko kuyatanga ari uguha ubuzima abarwayi baba bayakeneye.

Mu Rwanda igikorwa cyo gutanga amaraso kigenda kiba hirya no hino mu gihugu aho umuntu atanga amaraso kubushake bwe.

Bamwe mu bayatanze mu karere ka Gatsibo bavuga ko gutanga amaraso ari igikorwa cy’ubutabazi kuko iyo ugeze kwa muganga ugasanga abantu bayakeneye nawe uhita ugira umutima w’ubutabazi.

Bamwe mu bo MUHAZIYACU yaganirije bavuga ko impamvu batanga amaraso ari uko bazi umumaro wo kuyatanga kandi nabo hari ubwo bishobora kuba ngombwa ko bayakenera.

Bakomeje bavuga ko gutanga amaraso ari ugutanga ubuzima kuko indembe ziba ziyakeneye ari nyinshi kandi ko kuyatanga ntacyo bitwara uyatanze kuko baba bamupimye.

Mukamana Jane ni umubyeyi utuye mu murenge wa Kabarore avuga ko gutanga amaraso abantu bagakwiye kubigira nk’umuco kuko indembe ziba ziyakeneye ari nyinshi adatanzwe nta handi yava.

Yagize ati: “Ubundi gutanga amaraso abantu twagakwiye kubigira umuco niba bishoboka ko wayatanga ukayatanga kuko abayakeneye ni benshi kwa muganga, ejo cyangwa ejo bundi nanjye nshobora kujyayo nkakenera ubwo butabazi.”

Undi na we yagize ati: “Nge nanyuze hano mbonye bari gutanga amaraso mpita njya kuyatanga kuko nziko agirira umumaro abantu benshi gutanga amaraso ni igikorwa cyiza buri munyarwanda wese yagakwiye gukora kuko abayakeneye ntahandi bayakura usibye muri twe, ubu se twanze kuyatanga igihugu cyayakura he?nibyiza rero ko twayatanga tugafasha abababaye.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC gishishikariza abantu gutanga amaraso kenshi mu mugambi wo gutabara abashobora kwisanga mu kaga ko kubura amaraso ahagije.

RBC kandi ivuga ko umuntu wese uri hagati y’imyaka 18 na 60 yemerewe gutanga amaraso kandi uko imyaka igenda ishira, abitabira gutanga amaraso bagenda biyongera bitewe n’uko benshi bamaze gusobanukirwa akamaro ko gutanga amaraso.

Kugeza ubu amaraso akenerwa mu bitaro aboneka ku kigero cya 98%, muri uyu mwaka wa 2022 abantu babarirwa mu 60,000 nibo babarurwa ko batanga amaraso mu gihugu.

Umuntu utanga amaraso abanza gupimwa niba afite ubuzima bwiza, niba afite ibiro biri hejuru ya 50, kuba yujuje imyaka isabwa, kuba atarwaye indwara zaduza n’ibindi.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Gatsibo

UMWANDITSI

Anitha Mukayisenga

Anitha Mukayisenga

Izo bijyanye

Abagororerwa mu Igororero rya Ngoma bungukira mu buhinzi bw’inanasi
Amakuru

Abagororerwa mu Igororero rya Ngoma bungukira mu buhinzi bw’inanasi

13/11/2026
Ngoma iri imbere mu Gihugu mu kwandukura abapfuye mu bitabo by’irangamimerere
Amakuru

Ngoma iri imbere mu Gihugu mu kwandukura abapfuye mu bitabo by’irangamimerere

13/11/2026
Muri GS Bujyujyu hafunguwe igikoni cy’icyitegererezo cyo gutegurirwamo amafunguro y’abanyeshuri 
Amakuru

Muri GS Bujyujyu hafunguwe igikoni cy’icyitegererezo cyo gutegurirwamo amafunguro y’abanyeshuri 

13/11/2026
Uruhare rw’abaturage mu igenamigambi ry’inzego z’ibanze ruracyari hasi
Imiyoborere

Uruhare rw’abaturage mu igenamigambi ry’inzego z’ibanze ruracyari hasi

13/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana: Abarimu biyemeje kurengera ireme ry’uburezi

Rwamagana: Abarimu biyemeje kurengera ireme ry'uburezi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU