MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Abakora imirimo y’amaboko muri VUP bahamya ko bahahamo ubundi ubumenyi

Anitha MukayisengaYanditswe na Anitha Mukayisenga
16/12/2022

Abaturage bo mu karere ka Gatsibo bahawe imirimo y’amaboko yo gukora muri gahunda ”Vision Umurenge Program-VUP” bavuga ko uretse kuba iyi gahunda ibafasha kwikura mu bukene hari byinshi bayigiramo nko gukora imihanda no gucukura imirwanyasuri.

Aba bagenerwabikorwa ba VUP bahamya ko yababereye ishuri kuko mbere y’uko bajya muri aka kazi batari bazi uko bimwe mu bikorwa bakora bikorwa, ariko uko bagiye babikora ubu bamaze kubimenya kandi babikora neza.

Muri uyu mwaka wa 2022 Abagenerwabikorwa ba VUP bari mu karere ka Gatsibo bagera ku 3,340 bakaba bari kwibanda cyane ku gikorwa cyo gucukura imirwanyasuri ku misozi ihanamye mu rwego rwo kurwanya isuri.

MUHAZIYACU yaganiriye na bamwe muri bo bayitangariza ko bishimira gahunda bashyiriweho kuko ubu ibafasha kwiteza imbere, ariko nanone hari ubumenyi bayikuyemo kandi bushobora no kuzabafasha igihe bazaba batayikoramo dore ko intego yabo ari ukwikura mu bukene bakava mu cyiciro cy’abagenerwabikorwa bayo.

Ndenzaho Patrick atuye mu Murenge wa Muhura mu kagari ka Bibare avuga ko amaze imyaka itandatu akora muri VUP ariko hari byinshi imaze ku mugezaho harimo n’inzu, ariko hari n’ubumenyi yungukiyemo.

Yagize ati: “Icyo yangejejeho nabashije kwiyubakira inzu, kandi ubu mbona ibitunga umuryango ndetse nkizigama, ikindi n’uko ubu hari imirimo ntari nzi uko ikorwa namenye gukora kuko nk’ubu twubatse imihanda, ngeze aho bakoze umuhanda nakubwira nti aha bahakoze neza cyangwa nab,  hari ugukora amaterasi y’indinganire urabona ko ari njye uba uri gupima aho agomba kunyura, urumva ko rero hari byinshi yangejejeho; ubu iyo umuntu ashatse gucukura amaterasi inaha nitwe abwira kuko tubizi kandi n’igihe nzaba ntakiyikoramo ibyo nigiyemo bizamfasha kuba nabona akazi.”

Mukankunda Drocella utuye mu kagari ka Taba mu mudugudu wa Cyoga i Muhura na we yavuze ibyo amaze kugeraho kubera VUP ati: ”Ubu niyubakiye inzu yanjye nubaka n’ubwiherero, mbasha gushyira abana mu ishuri kandi mbona ibibatunga ntacyo nagaya iyi VUP.”

Ngendahimana Vincent na we ni umugenerwabikorwa wa VUP yavuze ko ubundi yakorwaga mu nkokora n’uko atabonaga aho ashyira umusaya ariko ubu ubwo yubakiwe, amafaranga ya VUP agiye kuyabyaza umusaruro kandi hari ubumenyi ahakura.

Yagize ati : ”Nubwo nta kintu gifatika ndageraho kubera imbogamizi nagize, ariko hari ubumenyi mpakura kuko iyo ubonye abandi hari ibyo bamaze kugeraho kandi mukorana bigufungura amaso nawe ukareba kure kandi hari ibyo tumenya gukora tutari tuzi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard avuga ko VUP yafashije abaturage batishoboye ariko bashoboye gukora bakabona akazi, n’abatabishoboye bagafashwa; ariko bafite intego yo kubakura muri icyo cyiciro.

Yagize ati: ”Icya mbere VUP itanga akazi bigatuma abantu babona ubushobozi bwo kubatunga, icya kabiri ni uko abakecuru n’abasaza bageze mu zabukuru bafashwa bagahabwa amafaranga yo kubatunga kuko bo nta kazi baba bakora n’ayo mafaranga arabafasha cyane cyane abantu badafite abandi babitaho.”

Yakomeje agira ati: ”Ikindi muri VUP hari n’ikindi gice cyo gufasha abantu ariko bishyize hamwe mu matsinda bakaba bakora umushinga ugaterwa inkunga bakaba bakiteza imbere.”

Uyu muyobozi kandi ashishikariza abakora muri VUP kuyibyaza umusaruro kuko ‘umwana uzi ubwenge bamusiga yinogereza’ avuga ko hari gahunda bafite yo kugira ngo aba bagererwabikorwa ba VUP bakora imirimo y’amaboko bave mu cyiciro barimo cy’ubukene biteze imbere bagire uburyo nabo bakwishobora.

Ngendahimana Vincent avuga ko hari ubumenyi amaze gukura muri VUP nubwo ataratera imbere
Muri iki gihe abakora imirimo y’amaboko muri VUP ahanani bakora mu bikorwa byo gucukura imirwanyasuri

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka GatsiboVUP

UMWANDITSI

Anitha Mukayisenga

Anitha Mukayisenga

Izo bijyanye

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United
Amakuru

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United

14/10/2026
Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi
Amakuru

Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi

14/10/2026
Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka
Ubuzima

Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka

14/10/2026
Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi
Amakuru

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi

14/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Polisi yahaye amacumbi imiryango ibiri itagiraga aho kuba

Bugesera: Polisi yahaye amacumbi imiryango ibiri itagiraga aho kuba

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU