Abahinzi n’aborozi bakorera mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko imishinga yabo yateye imbere binyuze mu gukorana n’imishinga iteza imbere ubuhinzi n’ubworozi ya SAIP na RDDP.
Ni ubuhamya bahaye Muhazi Yacu, ubwo hatangizwaga icyiciro cya kabiri cy’imishinga ya RDDP na SAIP mu Karere ka Gatsibo.
Ruburika Joy, ukorera ubuhinzi bw’ibigori mu Karere ka Gatsibo, avuga ko yavuye ku buhinzi bw’ibigori, kuri ubu akaba afite n’uruganda rutunganya akawunga, byose abikesha inkunga yahawe binyuze mu mushinga uteza imbere ubuhinzi SAIP.
Ati: “Nakoraga ubuhinzi bw’ibigori gusa, nyuma naje kubona itangazo muri RAB, ndabisaba bantera inkunga, mbona uruganda rutunganya ifu y’ibigori ya kawunga byose mbikesha SAIP, bakomeje gukorana natwe baradukurikirana, baduhuza n’amakoperative ahinga ibigori bakajya batugemurira umusaruro wabo ku ruganda.”
Umuyobozi wa koperative y’aborozi bo mu Murenge wa Kiramuruzi yitwa MUDACOS, Ntigurirwa Habibu, avuga ko mbere yo gukorana n’abaterankunga ku mishinga yabo y’ubworozi baburaga byinshi birimo, amazi ahagije, ubwatsi bwongera umukamo, n’ibindi
Ati: “Abafatanyabikorwa ba RDDP baza gukorana n’aborozi bo mu Karere ka Gatsibo basanze abenshi badafite ubwatsi bwongera umukamo, ubwo barabuduhaye, baduhaye za Damsheets (ibikoresho bifata amazi) ndetse na nayikondo kuko twari tuzicyeneye cyane, ikirenze kuri ibyo byose, RDDP yaduhaye imashini zihinga ndetse zikanatunganya ubwatsi bw’amatungo harimo no kubusya, ibintu bituma inka zacu zigira umukamo uhagije.”
Si aba gusa bavuga ko bageze kuri byinshi babifashijwemo n’abaterankunga b’imishinga yabo ba SAIP na RDDP, hari na Munyawera Modeste utuye mu Murenge wa Gatsibo, Akagari ka Mugera, Umudugudu wa Kavumu, avuga ko muri Koperative yabo y’ubuhinzi bw’ibigori, bataratangira gukorana na SAIP, ubuhinzi bwabo bwari mukajagari.
Ati: “Ubuhinzi bwacu muri Koperative bwari mu kajagari, ntabwo twari dufite aho dutunganyiriza umusaruro, umusaruro wacu waranyagirwaga, SAIP yatwubakiye ubwanikiro bwa kijyambere, ituzanira imifuka yo guhunikamo, amashitingi yo gufata neza umusaruro, ikirenze kuri ibyo baduhuje n’amasoko agezweho.”
RDDP na SAIP ni imishinga yunganira abahinzi n’aborozi hirya no hino mu gihugu hagamijwe kwiteza imbere no kwihaza mu bihingwa ndetse no korora bya kijyambere.
Mu cyiciro cya kabiri cy’umushinga wa RDDP, biteganijwe ko amafaranga asanga miliyoni 124 z’amadolari ya Amerika, azashorwa mu bikorwa biteza imbere ubworozi mu gihugu hose.








