MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Abahinzi b’urutoki barifuza gufashwa kurwanya Kirabiranya

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
06/07/2023
ViviLnk

ViviLnk

Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Gitoki baravuga ko bakeneye ubukangurambaga bwimbitse buzabafasha guhangana n’ indwara ya Kirabiranya ngo kuko uburyo busanzwe bakoresha bayirwanya butuma bahomba.

Umurenge wa Gitoki ni umwe mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo, abaturage bawutuye bibanda cyane ku guhinga urutoki. MUHAZIYACU yaganiriye na bamwe mu baturage bahaturiye bavuga ko nubwo bahinga urutoki bakeza ariko bibasirwa cyane n’ indwara ya Kirabiranya aho bavuga ko bakeneye inyigisho zizabafasha guhangana nayo umusaruro wabo ukiyongera.

Bakomeje bavuga ko bisaba kwitwararika kuko igikoresho wakoresheje utemesha intsina irwaye iyo ugikoresheje ku yindi ntsina utabanje kukibabura nayo ihita ifatwa; ariko ngo siko abaturage bose babikurikiza kuko hari bamwe badasobanukiwe uburyo bwo kuyirinda.

Umuhinzi witwa Ngwinondebe Moses utuye mu kagari ka Mpondwa yagize ati: “Ubundi umubyare umwe iyo ufashwe na Kirabiranya wanduza iyindi yose ugasanga urutoki rwose ruracitse, umuti dukoresha duhangana nayo ni uko dutema imibyare yose yafashwe tukayirimbura kandi ibi bidutera igihombo cyane, nkaba nsaba ko Minisiteri y’ ubuhinzi yadufasha ikadushakira umuti wo kuyirwanya ndetse ikaba yaduha ubukangurambaga n’ inyigisho kugira ngo umusaruro wiyongere kurushaho.”

Undi muhinzi na we utuye mu Murenge wa Gitoki yagize ati: “Niba hari umuti wa Kirabiranya uhari byaba byiza bawutugejejeho tukabasha kwita ku rutoki bidasabye kurandura “.

MUHAZIYACU yaganiriye na Udahemuka Bernard umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe ubuhinzi, asobanura ko abahinzi bagirwa inama yo kwita ku mirima yabo bakayisura kenshi, aho binaniranye bakitabaza abajyanama b’ ubuhinzi.

Aho yagize ati: “Kugeza ubu nta muti wa Kirabiranya uhari wundi usibye kurandura umubyare w’ intsina yarwaye ubundi ukayitaba, iyo rero umuturage atabyishoboje ashobora kwifashisha inzego zitandukanye harimo abafashamyumvire, abajyanama b’ ubuhinzi muri buri murenge, n’ inzego z’iyamamaza buhinzi; kandi n’iyo bikabije dupanga umuganda w’itsinda tukajya gufasha wa muturage iyo atishoboye. Abahinzi rero barasabwa gukurikirana imirima yabo kenshi kandi bagakorana n’ inzego z’ iyamamaza buhinzi ndetse babona ikimenyetso bakihutira kurandura ya ntsina yarwaye”.

Indwara ya Kirabiranya iterwa n’agakoko bita “banana xanthonomas campestris of Cubans”, irangwa n’uko amakoma y’intsina araba cyane kandi ugasanga asa n’ayo basutseho amazi ashyushye, mu mutumba no mu nguri hakavamo umushongi w’ umuhondo.

Kugeza ubu mu Karere ka Gatsibo igihingwa cy’ urutoki gihingwa ku buso bungana na hegitari zigera ku 18, 768.

Inkuru yanditswe na Bonne Chance Musabe

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Abaturage barenga 900 borojwe inka mu mwaka umwe

Kirehe: Abaturage barenga 900 borojwe inka mu mwaka umwe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU