Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwasabye abahagarariye amadini n’amatorero kugira ubufatanye n’ubuyobozi kugira ngo n’abo bagire uruhare mu gukora ibikorwa bituma umuturage agira imibereho myiza.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Nzeri 2022 mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Rugarama hateraniye inama y’ubukangurambaga yahuje abayobozi b’akarere, abayobozi b’imirenge n’abayobozi b’amadini n’amatorero yari igamije kungurana ibitekerezo kugira ngo amadini n’amatorero agire uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Muri iyi nama abayobozi b’amadini n’amatorero bo muri buri murenge bakoze amatsinda bahiga imihigo bagiye gukora mu rwego rwo gufatanya n’ubuyobozi.
Bamwe mu bo bavuze bishimiye ko ubu bukangurambaga bwakozwe kuko babona ko bizazamura imibereho myiza y’abaturage kandi ko ibyo basabwe n’ubundi basanzwe babikora ariko bagiye kubishiramo imbaraga ibyo bahize bakabishyira mu bikorwa.
Bakaba biyemeje kugira ubufatanye n’ubuyobozi kugira ngo bagire uruhare mu miyoborere myiza harimo kubakira abatishoboye badafite aho bikinga, kubaka ubwiherero ku batabufite, kwishyura Mituweli, kwizigamira muri Ejo heza no gufasha abana bari mu mirire mibi kuyivamo.
Munyazirinda Juvenal uyobora itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa karindwi muri zone ya Ngarama,Nyagihanga, n’igice gito cya Mimuri, yagize ati:”Tugiye kurushaho kunoza imikorere n’ubufatanye maze uruhare rwacu rugaragare.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko abayobozi b’amadini n’amatorero basabwa ubufatanye mu gukemura ibibazo bimwe na bimwe abaturage bafite bibangamiye imibereho myiza yabo.
Yagize ati: “Igihugu cyacu, imiyoborere yacyo ishyira imbere ubufatanye,imiyoborere ihuriweho n’ibyiciro byose harimo n’amadini n’amatorero, uyu munsi rero twasanze tugomba guhura namwe kugira ngo tuganire ku iterambere ry’Akarere kacu, turebe ahakiri ibibazo turebe uburyo twafatanya kubicyemura.Hari ibibazo bijyanye n’ubukangurambaga mwadufasha guhindura imyumvire y’abaturage ndetse n’iby’amikoro make.”
Yakomeje agira ati: “Tumaze hafi ukwezi turi mu bukangurambaga bw’imiyoborere myiza ifite insanganyamatsiko yo gushyashyanira umuturage dutanga serivisi nziza, turagira ngo namwe mugire uruhare muri ibi bikorwa.”
Mu karere ka Gatsibo inama ihuza abahagarariye amadini n’amatorero igomba kuba inshuro ebyiri mu mwaka.
Abahagarariye amadini n’amatorero bagera ku 170 nibo bitabiriye iyi nama y’ubukangurambaga.







