Ubuyobozi bw’ikipe ya Etoile de l’Est isanzwe ibarizwa mu Karere ka Ngoma, bwahagaritse by’agateganyo abakinnyi bane, bubashinja imyitwarire mibi irimo no kwanga gutangirana imyitozo na bagenzi babo.
Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kane mu myitozo, nyuma yaho aba bakinnyi bahamagawe ngo batangire imyitozo bamwe bakabyanga abandi bakahagera bakererewe.
Mu bakinnyi bahagaritswe harimo, Nzabamwita David uzwi nka Saibadi, Mashingilwa Kibengo Jimmy uzwi nka Jimmy Mbaraga, Gahamanyi Boniface uzwi nka Didier na Harerimana Jean Claude uzwi nka Kamoso.
Bose ngo bashinjwa kwanga gutangira imyitozo ndetse no kugumura bagenzi babo, ngo kuko batarahabwa umushahara w’ukwezi kwa 12 nk’uko umwe mu bantu ba hafi b’iyi kipe yabibwiye MUHAZIYACU
Muhizi Vedaste Uyobora iyi kipe aganira na MUHAZIYACU yemeje ko bahagaritse aba bakinnyi mu gihe kitazwi ngo kubera imyitwarire itari myiza,
Yagize ati: “Ntabwo twirukanye abakinnyi, twabahagaritse by’agateganyo kubera amakosa tureba. Turashaka no gusuzuma niba koko bikwiriye ko twabirukana cyangwa tukabagumana. Ntabwo rero twabirukanye, nta gihe twashyizeho twabahagaritse by’agateganyo gusa kuko twabandikiye tubaka ibisobanuro bose uko ari bane.”
Muhizi yavuze ko kimwe mu byatumye babahagarika harimo kutitabira imyitozo n’ibindi byinshi bababonaho nk’abantu babana nabo umunsi ku munsi. Yavuze ko byari bikenewe ko hazamo akanyafu ngo kuko hari abari bamaze kugira amakosa menshi atakwihanganirwa.
Etoile de l’Est izasubukura imikino ya shampiyona tariki ya 15 Mutarama ikina n’ikipe ya Espoire FC, bakazakinira mu Karere ka Rusizi.






