Abagore bahinga bakanatunganya kawa bibumbiye muri Koperative ‘Twongere Umusaruro wa Kawa’ biyemeje kwifashisha uyu mwuga mu kurwanya amakimbirane mu miryango yabo. Iyi koperative iherereye mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Rukara,
Abagize iyi Koperative bahawe ubumenyi bwo kwita ku gihingwa ngengabukungu cya kawa kuva ikiri mu murima kugira ngo itange umusaruro mwiza, ndetse na nyuma y’uko kawa isaruwe. Bafite ubumenyi bwo gutunganya kawa inyobwa, no guyisogongera bakamenya kuzitandukanya mu buryohe.
Umwe mu bagize Koperative Twongere Umusaruro wa Kawa ni Nzamukosha Caritas umuhinzi wa Kawa watangiranye na koperative mu mwaka wa 2015, afite ibiti 110 bya kawa,
Yagize ati: “Iyo ufite amakimbirane mu ngo ugira isoni zo kuza mu bandi, aho turi hano buri wese aba yitwararika ngo atagera muri bagenzi be agasanga ari we utanga isura mbi ya koperative muri bagenzi bacu. Ibyo bituma buri wese yiyubahisha kugira ngo agire isura nziza mu bandi.”
Ni urugendo bavuga ko rutari rworoshye rwo guhuza kwiga gutunganya kawa no kubigisha kwirinda no gukumira amakimbirane mu muryango,
Musabimana Helena atuye muri Mirambi ya mbere ni byo agarukaho agira ati: “Tugira amahugurwa menshi yo kuba intangarugero, nkore neza bandebereho niyo ntego yacu. Hanyuma buri minsi yose tugahora twitwararika twagira n’abandi bashaka kwitwara nabi tukabakebura. Twe tugira ubujyanama bwinshi bwimbitse hano muri koperative, ku buryo nta muntu witwara uko abonye ari muri koperative kuko tugira n’imyanzuro iyo witwaye nabi turagusezerera.”
Ibi bikorwa byo kwirinda amakimbirane mu ngo binafasha koperative gutera imbere no kuguma ku ntego zo kurushaho kuba intangarugero nk’uko byemezwa n’Umuyobozi wa Koperative Twongere Umusaruro wa Kawa (TUK), Nyinawumuntu Agnes, ati: “Icyerekezo dufite ni ukugira ikawa nziza ikunzwe mu Rwanda ikaba yagera no mu mahanga.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K.Emmanuel yemeza ko ibikorwa by’aba bagore ari ibyo gushyigikirwa bikaguka kugira ngo ibyiza bagezeho bigere no ku bandi baturage,
Ageze ku ngingo yo kurwanya amakimbirane mu ngo yagize ati: “Ibi birajyana neza no kwiteza imbere kubona amahirwe angana ndetse buri umwe wese akagira uruhare, iyo urugo rurimo kwiteza imbere amafaranga abonekera hose, abantu bagenda bahugukira icyo gukora usanga bigabanya bya bihombo biba bihari kubera amakimbirane, rimwe na rimwe ava ku bukene cyangwa se umugabo akora wenyine.”
Koperative Twongere Umusaruro wa Kawa ifite abanyamuryango 163, harimo abagore 159 n’abagabo bane. Kugeza ubu bamaze kwizigamira amafaranga agera kuri miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.









