Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi bari batuye ku musozi wa Nyiramatuntu no mu nkengero zaho, Depite Kanamugire James yagaragaje ko kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside byari bigamije kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda, asaba abaturage kuzirikana icyo gihango Inkotanyi zifitanye n’Abanyarwanda.
Yabigarutseho kuri uyu wa 26 Mata 2026 ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Akarere ka Bugesera mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe ku musozi wa Nyiramatuntu mu Murenge wa Nyamata.
Depite Kanamugire yagize ati: “Tuzirikana impamvu yabateye kubohora uru Rwanda kandi iyo mpamvu nta yindi ni ukugira u Rwanda ruzira ivangura iryo ariryo ryose. Ubaye ufite imitekerereze y’ivangura, ntabwo icyo gihe waba ushima Inkotanyi.”
Depite Kanamugire kandi yavuze ko icyo Ubuyobozi bw’Igihugu bwashyize imbere ubu ari ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati: “Kugira u Rwanda ruzira ivangura, ruzira imvugo z’urwango, ruzira imiyoborere mibi ahubwo rushyira imbere umuturage mu bimukorerwa bigamije guteza imbere imibereho myiza, ubukungu n’ubutabera, tukabaho twumva ko turimo umwenda abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi wo kubakira Igihugu cyacu kuri Ndi Umunyarwanda kuko ariyo sano yonyine iduhuza.“
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umwali Angelique yagarutse ku mateka yaranze uyu musozi wa Nyiramatuntu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho Abatutsi babanje kwirwanaho barwanya ibitero by’interahamwe byabarwanyaga bishyigikiwe na Leta y’icyo gihe.
Yibukije abaturage kandi ko kwibuka biba umwanya wo kwiga amasomo afasha kwiyubaka mu iterambere.
Ati: “Muri iki gikorwa, twongera kubona umwanya wo kuganira ku mateka yacu, tugakuramo amasomo akomeza kudufasha kwiyubakira Igihugu twifuza kirangwa n’ubudaheranwa bukomeza kutuganisha ku iterambere rirambye.”
Nyiramatuntu ni agace ko muri Bugesera mu Murenge wa Nyamata. Abatuye muri ako gace no mu nkengero zaho, ni ukuvuga abatuye mu midugudu ya Nyiramatuntu, Gatare, Nyabivumu, Nyakwibereka, mu Kagari ka Kayumba muri uwo Murenge wa Nyamata, abatuye ahandi bahakomoka ndetse n’inshuti zabo; buri mwaka bateranira kamwe bakibuka ibihe bikomeye banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.










