Amakuru atangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima – RBC yemeza ko mu gihugu hose ibitaro byafashijwe kubona ubushobozi bwo kwakira umurwayi wa Covid-19 urembye ukeneye umwuka, kugeza ubu mu gihugu hose abarwayi bakwakirwa bagakurikiranwa neza ni 500.
Byatangajwe mu kiganiro umuyobozi wa RBC Dr Nsanzimana Sabin yagiranye n’igitangazamakuru cya TV1 ubwo yabazwaga ku bushobozi igihugu gifite bwo kuvura abarwayi ba COVID19 barembye.
Dr Sabin Nsanzimana yemeza ko iyi mibare ishingiye ku buryo abarwayi bavurwa bafite abaganga babakurikirana amanywa n’ijoro kugira ngo babongerere umwuka.
Yagize ati: “Agahenge twagize k’amezi nk’ane (ashize) twagakoresheje neza, hubakwa za ICU- ahavurirwa indembe mu bitaro, byibura muri buri Ntara, iya nyuma yuzuye ubungubu (ICU) ngira ngo iri butahwe ni iy’Ibitaro bya Kibuye mu Ntara y’Iburengerazuba, usanga abo bantu bose barimo, muri ibyo byumba indembe ziri ku mwuka ku buryo bukomeye baba basaga nka 500 (Abarwayi ba COVID19), ubushobozi bwose bwakoreshejwe.”
Dr Sabin Nsanzimana yakomeje agira ati: «Ariko baramutse barenze aho ubushobozi bwose bwakoreshejwe twibaza ngo twakora iki? Hari gahunda twagiye duteganya, ariko mu by’ukuri ugize abarwayi 1,500 bakeneye umwuka hano mu gihugu, umunsi umwe ni ubwo umuntu yavuga ko byacitse”
Kuri ubu aho imibare y’abanduye Covid19 yiyongereye ndetse umunsi umwe gusa wo kuwa 21 Kamena 2021 nibwo bwa mbere ku munsi kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda hagaragaye abarwayi benshi 622, iyi mibare igaragaza ko abarembye ari 13.
Kuko imibare ikomeje kwiyongera kandi n’abarwayi nabo bakenera ubutabazi bakaba bakwiyongera nyuma y’uko Ibitaro bya Nyarugenge ubusanzwe bivura abarwayi barembye barengaho gato 150, ahari hasanzwe hamenyerewe nka Kanyinya hari harafunzwe, ubu naho hafunguwe kugira ngo bibaye ngombwa hazitabazwe mu kwakira no kuvura abarwayi barembye ba Covid19, nk’uko bikomeza bivugwa n’ubuyobozi wa RBC, abaturage basabwa gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo dore ko hari abanengwa ko badohotse ku kubahiriza amabwiriza.







