Mu mafoto y’uyu munsi twabateguriye icyuzi gitanga amazi yuhira imyaka cya Rwangingo giherereye mu mirenge ya Gatsibo na Ngarama mu Karere ka Gatsibo cyubatswe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014-2015.
Iki cyuzi (idamu) cyuhira kuri hegitari 245 z’umuceri mu Karere ka Gatsibo na hegitari 670 z’ibigori mu Karere ka Nyagatare.
Iyi damu ifite metero kibe (m³) z’amazi zigera kuri 3,750,000. Yubatswe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi- Minagri, mu mushinga wayo LWH/RSSP.
Ibiro bishinzwe ubuhinzi mu Karere ka Gatsibo bitangaza ko mu Karere kose hari ibyanya bigari byuhirirwamo imyaka bigera ku munani.







