Kuwa 02 Kanama nibwo irembo ryashyize hanze uko uturere twakurikiranye mu kwesa umuhigo w’Irembo mu mwaka wa 2020-2021. Akarere ka Bugesera ko mu Ntara y’Iburasirazuba kagize umwanya wa gatatu kagira 95.06%.
Umuhigo w’irembo washyizwe mu mihigo uturere tugomba guhiga hagamijwe kongera no gukomeza gushishikariza abaturage kwaka serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Iyo uturere duhiga uyu muhigo tugaragaza uburyo tuzashyira mu bikorwa inshingano zo gufasha abakozi hifashishijwe ikorana buhanga, gutanga serivisi binyuze mu ikoranabuhanga mu buryo bwihuse kandi vuba, no ushishikariza abaturage kwisabira serivisi z’ikoranabuhanga.
Mu gutanga amanota zuko uturere twesheje uyu mihigo, bagendera kuri serivisi zatanzwe, serivisi zasabwe zikanemerezwa ku gihe ndetse n’umubare w’abaturage bisabiye serivisi. Hashingiwe kuri ibyo, Akarere kagize umwanya wa gatatu inyuma ya Muhanga na Kicukiro, kabanziriza utundi turere tw’Iburasirazuba.
Mu kiganiro umukozi w’Akarere ushinzwe Ikoranabuhanga Mbonyumuvunyi Sixbert- ari na we ushinzwe gukurikirana uyu muhigo yagiranye n’umunyamakuru wa MUHAZIYACU, yasobanuye icyatumye Akarere kagira amanota meza mu kwesa uyu muhigo.
Ati: “Tugerageza gukoresha inama kenshi n’abakozi b’imirenge batanga serivisi z’irembo cyane mu irangamimerere na notariya, ndetse n’abatanga iz’ubutaka kuko ari zo cyane zisabwa hakoreshejwe ikoranabuhanga. Tubashishikariza cyane kwihutisha serivisi zasabwe no kuzitangira ku gihe, nk’ibishingirwaho mu gutanga amanota.”
Yongeyeho kandi ko hakorwa ubukangurambaga bwinshi mu baturage bakanigishwa uburyo bashobora kwisabira serivisi bakenera ku giti cyabo.
Abaturage bayobotse kwisabira serivisi
Ndagijimana Ildephonse ni umuturage utuye mu kagari ka Rwakibirizi II, Yatubwiye uko bitabiriye izi gahunda yo kwisabira service nyuma y’ubukamburambaga bahawe.
Yagize ati: “Ubuyobozi bwadushishikarije bunatwigisha uburyo dushobora gusaba serivisi ku giti cyacu. Urugero nko kwisabira ibyangombwa dukanze *909#. Narabikoze mbona icyangombwa nashakaga cy’uko nasezeranye ndagihabwa mbona biramfashije cyane kuko nabikoze ndi iwanjye bitansabye kujya gutonda umurongo.”
Umukozi w’Akarere ushinzwe Ikoranabuhanga Mbonyumuvunyi, yabigarutseho ko nubwo abaturage b’Akarere ka Bugesera bayobotse iyi gahunda yo kwisabira serivisi ku Irembo, haracyari ibyo guhindura no gushyiramo imbaraga.
Ati: “Nubwo bigaragara ko abaturage bacu babyitabiriye ntabwo biragera ku kigero twifuza kuko hari ibice byinshi hakigaragara abaturage bajya ku mirenge cyangwa ku ba Agent b’irembo gusaba serivisi kandi bakabyisabiye. Turateganya gukomeza ubukangurambaga no gukomeza kubigishakuburyo umuturage azumvako atari ngombwa gujya gusaba serivisi yakisabira atavuye aho ari akoresheje telefoni.”
Muri iyi raporo, Akarere ka Bugesera kagize umwanya wa gatatu. Nkuko bigaragara Akarere katanze serivisi z’irangamimerere 45,501. Katanze kandi service za notoriya 2,513. Raporo igaragaza kandi ko serivisi zasabwe muri rusange ari 48,259 hagatangwamo 48,014. Abisabiye serivisi ubwabo ni 3,970 naho akarere kakaba karagize ijanisha rya 95.06%.
Mu gutanga aya manota, kuri service zasabwe zikanemezwa aho iki kiciro gihabwa Amanota 70%. Ikiciro kindi ni igihe byafashe ngo izi service zemezwe, bihabwa amanota angana na 25%, igice cya nyuma n’icyabisabiye serivisi ubwabo gihabwa 5%.







