Ni inama yabaye kuri uyu wa kabiri, tariki ya 03 Kanama, yakoranyije abayobozi b’amashami mu karere n’abanyanabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari, aho abayobozi bibukijwe inshingano bafite zo gukorera igihugu, bagamije guhindura imibereho y’abaturage iganisha ku iterambere rirambye, mu kiganiro bahawe na Guverineri Gasana yabibukije kugira uruhare mu kumenyekanisha Ibyo bakora.
Mu mvugo ye yagize ati: “Ibyo mukora byose bigomba kumenyekana, haba mu itangazamakuru mugakorana naryo cyane, aho muri mukorane n’abanyamakuru. Ibyo mukora bimenyekane, haba ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi hose hashoboka, umuyobozi agomba kumenyekanisha ibyo akora”
Mu byumweru bishize ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, hagarutswe ku mikorere n’imikoranire y’akarere n’itangazamakuru, ubuyobozi bwijeje abanyamakuru ko bazafatanya mu kazi kabo, bakagakora neza, Meya Nambaje Aphrodise icyo gihe yabivuze muri aya magambo ati: “Twemera ko abanyamakuru mu nshingano zabo harimo no kudukebura bakatwereka ibitagenda natwe tukabikosora, rero ntabwo hakwiye kubamo ikibazo hagati y’abayobozi n’abanyamakuru.”








