Mu nteko rusange y’urubyiruko ruhagarariye urundi mu Karere ka Bugesera, urubyiruko rwagaragarijwe amahirwe arukikije rukwiye kujyaza umusaroro muri iki gihe no mu bihe bizaza; arimo guhuzwa n’amahirwe y’akazi kari mu bikorwa byo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera ndetse n’imirimo kizatanga nigitangira gukoreshwa.
Ibi babigaragarijwe kuri uyu wa Kane tariki 06 Kamena 2025, ubwo bahuriraga mu Nteko Rusange y’Urubyiruko n’Ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’abafaranyabikorwa batandukanye bakorana n’urubyiruko mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.
Nyinawimfura Jacqueline waje muri iyi nteko rusange y’urubyiruko ahagarariye Kompani y’ubwubatsi ya MOTAEngil ikorere ku kibuga cy’indege cya Bugesera, yashimye ibikorwa urubyiruko rwakoze muri uyu mwaka, abizeza ko MOTA Engil nk’umufatanyabikorwa bazakomeza guhuza urubyiruko n’amahirwe y’akazi,
Ati: “Biteganyijwe ko ikibuga nikirangiza kwaguka kizajya cyakira miliyoni zigeze kuri 14 z’abagenzi buri mwaka. Ndagira ngo nsabe rero urubyiruko ibi babibone nk’amahirwe akomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, mu Rwanda, ariko cyane cyane abaturage batuye aka Karere. Iki kibuga kizongera agaciro ibikorwa by’ubukungu’ ubucuruzi, imiturire, ubukerarugendo n’andi mahirwe menshi y’ishoramari. Birasaba rero ko twitegura nk’urubyiruko kubyaza umusaruro ayo mahirwe.”
Umunyamabanga w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Bicamumpaka Ildephonse, nawe asaba urubyiruko guhanga udushya no kujyana n’ikoranabuhanga ry’ibikorwa biri kuzanwa mu Karere ka Bugesera.
Yagize ati: “Bugesera ni satellite city, ni Akarere gasa n’Umujyi wa Kigali. Ese urubyiruko twiteguye kujyanamo? Biradusaba kugira inovasiyo mu bikorwa binyuranye, kugira uruhare mu gutunganya imijyi y’aho dukorera ndetse no kujyana n’ikoranabuhanga ry’ibikorwa bigenerwa akarere kacu.”
Mbonimpaye Pascal, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Bugesera, ati: “Turashimira abafatanyabikorwa badufasha mu bikorwa binyuranye, imihigo ndetse no gushakira akazi urubyiruko rutandukanye. Turashimira kandi ubuyobozi bwacu uruhare bugira mu gushyigikira gahunda zose z’ibikorwa by’urubyiruko, kandi turabizeza ko tuzakomeza kongera ibikorwa dukorera abaturage no kwiteza imbere ubwacu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, ashima ibyo urubyiruko rukora, arusaba kandi kurushaho gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye bakorera mu mirenge igize aka Karere kugira ngo babone imirimo mu mishinga itandukanye irimo n’iy’uwo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera.”
Yabasabye kandi gutegura ibikorwa biri mu mihigo y’urubyiruko hakiri kare kugira ngo bizatange umusaruro uruseho, ati: “Iyo imbaraga zikoreshejwe nabi nabyo birihuta. Uyu munsi rero turimo kubona urubyiruko rukoreshwa mu kubaka, aho urubyiruko rushobora kubakira abantu ubundi rwarasenyeraga abiyubakiye. Murumva ko turi mu murongo mwiza kandi igikomeye kirimo ni ukubikomeza no gusigasira ibikorwa bamaze kubakwa.”
Ibarura rusange ryo muri 2022 ry’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, rigaragaza ko mu Karere ka Bugesera habarurwa urubyiruko rugera kuri 144,812. Ni mu gihe muri aka Karere hari imishinga minini iri ku rwego rw’Igihugu ishobora gutanga akazi ku rubyiruko rudafite icyo rukora. Muri iyi mishanga harimo icyanya cy’inganda cya Bugesera, uwo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera, ibigo by’amashuri by’ikitegererezo, ndetse n’imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi iri muri aka Karere.













