MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Urubyiruko rwakoze umuganda wo gusukura amashuri mbere y’uko atangira

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
06/09/2026

Mu rwego rwo kwitegura itangira ry’amashuri 2026-2027, urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera rwakoze umuganda wihariye wo gukora ibikorwa by’isuku ku bigo by’amashuri yose yo muri aka Karere kugira ngo abanyeshuri bazatangire amasomo ku gihe batabanje mu bikorwa by’isuku n’isukura nk’uko byajyaga bikunda kugaragara hirya no hino mu Gihugu.

Ku rwego rw’Akarere, iki gikorwa cyo gukora isuku ku bigo by’amashuri cyabereye kuri GS Nyabagendwa mu Murenge wa Rilima kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Nyakanga 2026, kikaba cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Vyette, Urubyiruko ruhagarariye urundi mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko muri Bugesera, n’abafayanyabikorwa mu kongerera ubushobozi urubyiruko.

Agaruka kuri iki gikorwa, Visi Meya Imanishimwe yabuze ko uyu muganda w’urubyiruko uzafasha abanyeshuri gutangira amasomo neza, asaba abanyeshuri gutangirira ku gihe.

Ati: “Twakoropye amashuri, twakubuye, twasukuye ubwiherero, igikoni ndetse n’imbuga yose kugira ngo umwana kuwa Mbere nazaza kwiga azasange nta kindi kimubuza gutangira kwiga. Icyo dusaba abanyeshuri rero ni ukuza kuwa mbere kwiga ndetse bakanabwira n’abandi ko ntawe ukwiye kubura ku ishuri.”

Akomeza ashimira urubyiruko twateguye uyu muganda, ati: “Twashimye rero ko Inama y’Igihugu y’Urubyiruko twafatanyije ku buryo dukora umuganda mu mirenge yose uko ari 15 igize Akarere ka Bugesera. Turifuza rero ko abana bacu biga kandi neza, ejo hazaza hakazaba heza kuri bo, kuko iyo habaye heza Igihugu cyacu kimererwa neza ndetse n’ababyeyi bikaba uko.”

Visi Meya Imanishimwe ashimangira kandi ko isuku ikwiye guhoraho ikaba umuco.
Ati: “Isuku ni uguhozaho, niyo mpamvu turi bukomeze kuyikora n’abana bari ku ishuri kuko uyu muganda wari uwo kudufasha ngo tubitegure kuko bari bamaze iminsi batari ku ishuri.”

Sindayigaya Guy Jea Marie Vianney, Umuyobozi Mukuru w’ishuri ‘Newton Safety and Vocation Training Center rifatanya n’Akarere ka Bugesera mu kubakira ubushobozi no guteza imbere urubyiruko binyuze mu myuga,

Ati: “Kera wasangaga mu cyumweru cya mbere abana baje kwiga bakimara bakora amasuku kandi integanyanyigisho bagomba kuyikoresha guhera ku munsi wa mbere w’itangira. Rero twatekereje ko dukora iki gikorwa cy’isuku ku mashuri kugira ngo umwana ku munsi wambere w’ishuri atangire yige aho gutangirira mu isuku hirya no hino mu kigo.”

Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Bugesera, Mbonimpaye Pascal yashimiye urubyiruko rugenzi rwe rwakoze umuganda wo gusukura ibyumba by’amashuri hirya no hino mu Karere ka Bugesera, agaragaza ko urubyiruko ruzakomeza gushyigikira umuco w’isuku hose.

Ati: “Turashimira urubyiruko rwakozwe iki gikorwa hirya no hino mu mashuri yo mu Karere kacu, ariko tukaba twizeza buri wese ko urubyiruko ruzakomeza gutanga umusanzu mu bikorwa byo kwimakaza isuku n’isukura.”

Muri uyu wa muganda kandi, hatanzwe abana 10 bo mu miryango itishoboye bishyuriwe amafaranga yo gufatira ifunguro ku ishuri. Newton Safety and Vocational Training Center yemereye abagera kuri batanu kwigira ubuntu imyuga ndetse batatanda inkunga y’ibicanwa by’igihe kingana n’igihembwe ku kigo cya GS Nyabagendwa.

Akarere ka Bugesera kiteguye kwakira abana bangana n’ibihumbi 220,707 biga ku bigo by’amashuri 204.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Bushoga FC yegukanye igikombe mu irushanwa ry’abatarabigize umwuga

Nyagatare: Bushoga FC yegukanye igikombe mu irushanwa ry’abatarabigize umwuga

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU