Binyuze mu ihuriro ry’urubyiruko rukora ishoramari mu buhinzi (RYAF), urubyiruko n’abagore bahamagariwe kwitabira gukora imishinga y’ubuhinzi kugira ngo bahuzwe n’umushinga YEFFA utanga amahirwe mu ihangwa ry’umurimo mu buhinzi n’ubworozi ku rubyiruko n’abagore.
Ubukangurambaga bwo gushishikariza urubyiruko n’abagore kwiyandikisha muri uyu mushinga, mu Karere ka Bugesera bwabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Werurwe 2025.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere k Bugesera, Mbonimpaye Pascal yagaragaje ko urubyiruko rw’Akarere ka Bugesera rwiteguye kubyaza umusaruro amahirwe ari mu mushinga YEFFA ugamije gufasha urubyiruko n’abagore gukora ubuhinzi bugamije kunguka.
Ati: “Ubu bukangurambaga turabugeza ku rubyiruko rwose mu mirenge inyuranye kugira ngo bakoreshe neza amahirwe Igihugu kiba cyabageneye. Turizera rero ko babijyamo vuba tugatangira kubona impinduka mu bikorwa by’imishinga y’urubyiruko biturutse ku guhura n’amahirwe ari muri uyu mushinga.”
Ntakirutimana Bertin ni umwe mu bagore bitabiriye ubu bukangurambaga, avuga ko bagiye gusangiza bagenzi babo amakuru y’uyu mushinga kugira ngo azagere kuri benshi bityo hazaboneke umubare munini w’abagore ukora imishinga y’ubuhinzi mu karere ka Bugesera.
Ati: “Nk’uko twabikanguriwe, tugiye gukora ubukangurambaga ku bagore cyane cyane abakiri bato kugira ngo biyandikishe mu mushinga YEFFA babone amahirwe yo guhabwa amahugurwa ku buhinzi ndetse unabahuze n’ibigo by’imari kugira ngo babone amafaranga abafasha gutangira cyangwa kongerera imbaraga imishinga y’ubuhinzi basazwe bakora.”
Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’ihuriro ry’urubyiruko ruba mu bikorwa by’ubuhinzi RYAF, Nyiramucyo Esperance, avuga ko uyu mushinga wa YEFFA ugamije gushaka ibisubizo no gukuraho imbogamizi urubyiruko ruhura nazo mu gutangira imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi.
Ati: “Muri iyi gahunda, tugamije kongerera ubushobozi urubyiruko binyuze mu mahugurwa anyuranye ndetse no kubatera inkunga mu bikorwa by’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto nk’inzira yo kugabanya ubushomeri mu rubyiruko.”
Gahunda y’umushinga YEFFA igaragaza ko izatanga amahirwe ku bagore, aho yakira abafite hagati y’imyaka kuva kuri 18 kugeza ku bagore bafite imyaka 35 y’ubukure.
Mu Ntara y’Iburasirazuba, uyu mushinga uzakorera mu turere twose tuyigize kugeza muri 2027.
0






