MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Abaturage basanga kudatabarana biri mu biteza umutekano muke n’ubujura

Protogene BikorimanaYanditswe na Protogene Bikorimana
19/03/2025

Mu gihe umutekano ari inkingi ikomeye y’iterambere, bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko kudatabarana hagati yabo biri mu bitiza umurindi umutekano muke n’ubujura, bikadindiza iterambere ryabo n’Igihugu muri rusange.

Mu kiganiro MUHAZIYACU yagiranye na bamwe mu baturage bo muri Nyagatare bagaragaza ko ubufatanye mu gukumira ibyaha ari ingenzi, ariko hari bamwe bagaragaza ko umuco wo kwirengagiza cyane ibibazo by’abandi ukomeje kugira ingaruka mbi.

Mutsinzi Pierre, utuye mu Murenge wa Katabagemu, yagize ati: “Hari igihe umuntu yumva abajura binjiye mu rugo rw’umuturanyi, ariko ugasanga nta wushishikajwe no gutabara. Abantu bagira ubwoba cyangwa bakavuga bati ‘ntibindeba’, bikarangira icyaha gikozwe nta wutanze amakuru cyangwa ngo atabare.”

Uwingabire Ruth, na we avuga ko kudatabarana bikomeje kugira ingaruka mbi, ati: “Twigeze kugira ikibazo cy’abajura baje nijoro bakiba amaduka menshi. Iyo twese tuba twitaye ku mutekano wacu, twari gutabara tukarwanya abo bajura.”

Naho Mugabo Emmanuel we yagize ati: “Ibintu byarahindutse, ubu abantu ntibakigira umuco wo gutabarana nk’uko byahoze. Hari ubwo umuturanyi wawe yaba ari mu kaga, ariko ugasanga abantu bumva ko batagomba kwivanga. Ibi ni bibi kuko uyu munsi ni we, ejo ni wowe kandi byakugiraho ingaruka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko ikibazo cy’umutekano muke giterwa n’uko hari abakibona ibibazo ariko ntibagire icyo bakora.

Yagize ati: “Umujura ntatera iyo azi ko abantu bazamuhagarika cyangwa bakamutangira amakuru. Iyo abantu birengagije ko umutekano ari inshingano za bose, bituma abanyabyaha barushaho kugira ingufu. Turasaba abaturage kongera umuco wo gutabarana, gutangira amakuru ku gihe no gufatanya kurinda umutekano w’aho batuye,”

Yakomeje agira ati: “Umutekano wacu ntitwagombye kuwusigira polisi yonyine. Ni inshingano za buri wese, kandi niyo mpamvu dukwiye gufatanya nk’abaturage kugira ngo turandure burundu ikibazo cy’ubujura.”

Naho kuba hari abaturage bagaragaza ko kudatabarana biri mu biteza umutekano muke n’ubujura, Meya Gasana, asanga ikibazo gishobora kuba giterwa n’uko hari abaturage benshi bataziranye, cyane ko aka Karere gakomeza kwakira abimukira baturutse mu bindi bice by’Igihugu buri munsi.

Ati: “Nyagatare ni kamwe mu turere twihuta cyane mu kwiyongera kw’abaturage. Abantu benshi baza gutura hano baturutse mu bindi bice by’Igihugu, bishobora gutuma hari igihe batamenyana. Iyo abaturage bataziranye, bituma habaho icyuho mu bufatanye mu kwicungira umutekano no gutabarana mu gihe cy’amage.”

Yakomeje asobanura ko umutekano ukwiye kubakira ku muco wo kumenyana no gufatanya nk’abaturanyi, ati: “Niba utazi uwo muturanye, biragorana kumenya uko wamufasha mu gihe ahuye n’ikibazo. Ibi bituma abantu bashobora gutekereza ko icyababayeho kitabareba, bikaba imbarutso y’umutekano muke.”

Ku rundi ruhande, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu Karere ka Nyagatare, Superintendent Roger Rwakayiro yabwiye abaturage ko hakorwa ibishoboka byose bakagira umutekano usesuye kandi bakamenyana, dore ko bibafasha kwicungira umutekano. Yanashimangiye kandi ko gutanga amakuru ku bantu bashya binjira mu midugudu bituma hatabaho icyuho cyabyazwa umusaruro n’abashobora guhungabanya umutekano.

Gasana Stephen, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Protogene Bikorimana

Protogene Bikorimana

Izo bijyanye

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Uwitonze yategewe kunywa inzoga z’ibyuma birindwi birangira apfuye 

Ngoma: Uwitonze yategewe kunywa inzoga z'ibyuma birindwi birangira apfuye 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU