Umushinga ‘Baho Neza Ubuzima bwo mu mutwe’ w’umuryango Imbuto Foundation watangije ibikorwa byo kwegera abaturage mu kubaha serivisi z’ubuvuzi bwo mu mutwe hifashishijwe ivuriro ryimukanwa.
Ni gahunda yatangirijwe mu Murenge wa Rweru kuri uyu wa 06 kamena 2022, aho igamije kwita ku baturage bagaragaza ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne wari witabiriye iyi gahunda yo gutangiza serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe zisanga abaturage aho batuye, yashishikarije abaturage gutinyuka bakagaragaza ibibazo bafite kugira ngo bafashwe.
Yagize ati: “Uyu mushinga uje tuwukeneye kuko dufite ibibazo byinshi mu Ntara y’Iburasirazuba, ahanini bifite aho bihuriye n’ubuzima bwo mu mutwe. Turabasaba ko ubu bukangurambaga mwabugira ubwanyu, ikibazo mukigaragaza kugira ngo babafashe; rero aya ni amahirwe akomeye kwakira umushinga nk’uyu mujye muwakira na yombi.”
Musanabera Christine utuye mu Mudugudu w’Icyitegererezo wo mu Murenge wa Rweru avuga ko yishimiye kwegerezwa igikorwa cyo gutanga serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe, yagize ati: “Twishimiye kwegerezwa igikorwa nk’iki cyo kwita ku muryango, bakaduha serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe, tukaba dushimira ubuyobozi kuko butwitaho bukatwereka ko budukunda kandi ko buhora butekerereza bukanashakisha ikintu cyanezeza umuturage.”
Ndizeye Aaron uhagarariye uyu mushinga wa ‘Baho Neza Ubuzima bwo mu mutwe’ avuga ko mu bantu bahabwa serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe ahanini haba higanjemo abafite ibibazo bituruka ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, abaturuka mu miryango ibanye mu makimbirane ndetse n’abafite ibibazo batewe no kunywa ibiyobyabwenge.
Ati: “Ibibazo byinshi bisigaye biterwa n’amakimbirane mu ngo; aya makimbirane agira ingaruka ku mwana, hari n’ibiyobyabwenge, noneho hakaba na za ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Nyuma yo gutangiza gahunga yo kwegereza serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe abaturage bo mu turere twa Nyagatare, Nyaruguru, na Bugesera, iyi gahunda ikazakomereza no mu turere twa Nyamasheke na Gasabo.
Ubushakashatsi bwakozwe na RBC bwerekanye ko indwara zo mu mutwe ari nyinshi ariko mu Rwanda iziganje ari agahinda gakabije kihariye 11.9%, iy’umuhangayiko yihariye 8.6%, ihungabana riterwa n’ibihe bikomeye umuntu yanyuzemo ryihariye 3.6%, indwara yo kunanirwa kwifata ku ngeso runaka yihariye 3.6% n’igicuri cyihariye 2.9%.








