Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Twagirayezu Gaspard yatangirije ku mugaragaro ikorwa ry’ibizamini bisoza amashuri abanza ku rwunge rw’amashuri rwa Ntarama asaba abanyeshuri kutagira impungenge kuko ari ibizamini by’amasomo bize.
Ni ikizamini cyatangiye kuri uyu wa 18 Nyakanga 2022 mu karere ka Bugesera no mu gihugu hoze, aho abanyeshuri basoje amashuri abanza batangiriye ku kizamini cy’imibare.
Minisitiri Twagirayezu asaba ababyeyi guha umwanya abanyeshuri wo kuruhuka kugira ngo bakore neza ibi bizamini kandi banabamare impungenge, ati: “Turasaba ababyeyi dufatanyije kurera gukomeza gufasha abana babo mu masomo kuko iki ni igihe abanyeshuri baba bakeneye kwitegura ariko no kuruhuka, ni ngombwa ko babaha umwanya rero ariko bakanabahumuriza kubera ko usanga ibizamini ari isuzumabumenyi dusanzwe tuba twarize mu ishuri, ni byiza rero ko umwana ajya mu ishuri nta kibazo afite.”
Twagirayezu akomeza agaruka ku mwihariko w’ibizamini muri uyu mwaka ati: “Birumvikana, uko imyaka igenda yiyongera ibizamini bigenda birushaho gutegurwa neza mu nzira z’imitegurire yabyo kandi hagaragaye n’uruhare runini rw’abarimu.”
Mu mwihariko uzagaragara muri ibi bizamini kandi, Ministeri y’uburezi igaragaza ko hazaba impinduka mu buryo amanota yabarwaga, ngo bizatangazwa mu minsi iri imbere.
Mu rwunge rw’amashuri rwa Ntarama ahatangirijwe ibizamini bisoza amashuri abanza, hakoreye abanyeshuri bagera kuri 280 baturutse ku bigo bitanu.
Mu Rwanda muri rusange abanyeshuri bagiye gukora ibizamini bya Leta mu mashuri abanza n’ayisumbuye bagera ku 429,151.
Ibizamini bisoza icyiciro rusange by’amashuri yisumbuye bizatangira ku wa 26 Nyakanga – 2 Kanama, ibizamini bisoza amashuri yisumbuye bikazaba hagati ya tariki 26 Nyakanga – 5 Kanama.
Minisiteri y’Uburezi itangaza ko abanyeshuri 229,859 aribo bagiye gukora ibizamini bisoza amashuri abanza. Ni umubare muto ugereranyije n’umubare w’abanyeshuri bakoze umwaka ushize, aho bari ibihumbi 254.








