MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Imirenge ikigaragaramo bwaki yahawe amezi atatu yo gukemura iki kibazo

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
24/02/2020
Prof Shyaka Anastase Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yatanze amezi atatu ku mirenge y'Akarere ka Bugesera ikigaragaramo ibibazo by’abana bafite imirire mibi

Prof Shyaka Anastase Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yatanze amezi atatu ku mirenge y'Akarere ka Bugesera ikigaragaramo ibibazo by’abana bafite imirire mibi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yatanze amezi atatu ku mirenge ikigaragaramo ibibazo by’abana bafite imirire mibi kuba babikemuye ngo kuko aho u Rwanda rugana rudashaka abantu barwaye bwaki.

Imirenge igaragaramo iki kibazo ku buryo ‘buhangayikishije’ ni Mwogo, Juru, Rweru na Ntarama.

Aya mezi atatu Prof.Shyaka yayatanze ubwo yasozaga umwiherero w’iminsi itatu wahuzaga Inama Njyanama na Komite Nyobozi n’abandi bakozi b’Akarere ka Bugesera. Uyu mwiherero ukaba wasojwe ku cyumweru tariki 23 Gashyantare 2020.

Mu mibare Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwagaragaje yerekana ko mu bana 564 bari bafite ikibazo cy’imirire mibi mu ntangiro za 2019-2020, kugera muri  Gashyantare 2020 abagera kuri 280 bayikize bangana na 50%;  abandi 284 bangana 50% bakaba bagifite iki kibazo.

Minisitiri Prof. Shyaka yashimye intambwe nziza imaze guterwa mu gukemura iki kibazo agaya imirenge ibigendamo biguru ntege nka Mwogo ifite abana 72, Juru n’iyindi. Yabibukije ko ahazaza h’u Rwanda hashingiye ku buzima bwiza bw’abaturage.

Ati “ Ni ukuvuga ngo Bugesera yo mu myaka 20 na Kigali ntaho bizaba bitaniye, niyo mpamvu dushaka abantu bazaba bayoboye iterambere ry’igihugu rishingiye ku ikoranabuhanga, ntabwo dushaka abantu barwaye bwaki.”

Prof. Shyaka yabasabye gukemura iki kibazo bitarenze Gicurasi ku buryo imirenge yose izaba imeze nka Mayange idafite umwana n’umwe ugaragarwaho na bwaki ndetse na Kamabuye imaze imaze kugabanyaho abana 39.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Mwogo, Mukiza Olivier ari na wo ugaragaramo abana benshi bagifite ibibazo by’imirire mibi yavuze ko mu gituma muri uyu murenge abana 72 bakirwaye bwaki biterwa n’imyumvire yo hasi ikigaragara mu babyeyi ngo kuko abenshi bigishwa gutegura indyo yuzuye ntibabikore.

Yavuze ko hari n’ababyeyi bafite ubushobozi buke ku buryo kubona ibyo bagaburira abana babo ari ikibazo ku buryo ari byo bigira ingaruka ku mwana.

Gitifu Mukiza yavuze ko bagiye kurushaho kubigisha gutegura indyo yuzuye ku buryo mu minsi mike bazagabanya uyu mubare w’abana bafite iki kibazo.

Muri uyu mwiherero Ubuyobozi bwa Bugesera bwashimiwe ku iterambere buri kugeza ku baturage busabwa kurushaho kubegera muri serivisi zitandukanye.

Akarere ka Bugesera ni kamwe mu turere two mu Rwanda byemezwa ko dufite umuvuduko uhambaye mu iterambere kari kubakwamo ikibuga Mpuzamahanga cy’indenge, huzuye sitade n’ibindi bikorwa remezo; bituma karushaho guturwa na benshi.

Bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge y’Akarere ka Bugesera (bicaye imbere) n’abandi bayobozi mu mwiherero

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka BugeseraMutabazi Richard

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe : Abaturage 640 bamaze imyaka ibiri bategereje kwishyurwa ingurane

Kirehe : Abaturage 640 bamaze imyaka ibiri bategereje kwishyurwa ingurane

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU