Abaturage 640 bo mu Mirenge ya Gahara, Akarere ka Kirehe barataka ko batahawe ingurane y’imitungo yabo yangirijwe n’ibikorwa byo kubaka imiyoboro y’amashanyarazi mu myaka ya 2017 na 2018, bagasaba inzego bireba kubishyura.
Abo muhaziyacu.rw yaganiriye na bo bahuriza ku kugaragaza ko ibyo bikorwa byangije imitungo yabo irimo ibihingwa, ibiti byera imbuto ziribwa n’ amashyamba. Bavuga ko habayeho kubarurirwa ibyangiritse, banizezwa guhabwa amafaranga y’ingurane, ubu hakaba hashize imyaka igera muri ibiri batarishyurwa.
Imibare igaragaza ko muri uyu Murenge wa Gahara gusa, hari abaturage basaga 640 bagomba kwishyurwa amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 40.
Umutesi Algentine wo mu Kagari ka Nyakagezi ni umwe mu basaba kwishyurwa, ati: “Harimo ibiti by’imbuto ziribwa, imyembe, ibyabazwa n’ibindi byagirira umuntu akamaro, ariko barabitemye batwizeza ko bazaduha ingurane yabyo kugeza n’ubu ntiturayibona, ntitunamenya aho bigeze, njyewe bari bambariye ibihumbi 19FRW.”
Hategekimana Emmanuel we ati: “Hari amashyamba menshi bangirije n’ibiti by’imbuto ziribwa kandi ntabwo twahawe ingurane kandi nk’umuturage usanga ibyo ari byo twacungiragaho.”
Undi muturage wo mu Kagari ka Rubimba ati: “Iyo bayampa nari kuguramo ibindi bintu byasimbura ibyo bangirije,nashoboraga nko kugura intsina za Fiya nkazitera,… Twifuza ko Ubuyobozi bwadufasha tukishyurwa pe. No muri uyu mwaka wa 2020 baherutse kunyangiriza ibigori mu Mudugudu wa Rununga, ngo bagiye kuhashyira umuyoboro mushya kandi bwo ntabwo bambariye ngo nibura bazampe ingurane.”
Mu kiganiro na muhaziyacu.rw, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubutaka, ibikorwaremezo n’imiturire mu Karere ka Kirehe Munyaneza William yasobanuye imiterere y’iki kibazo.
Ati: “Mu Karere kose hari ibibazo dufite bijyanye n’imishinga yakozwe kuva 2013 abaturage bamwe barishyurwa abandi ntibishurwa, ariko twakoze ubuvugizi. Turi gukorana na REG, hari aho byagaragaye ko byakozwe kera ubu ikiri REG kikiri EWASA amadosiye amwe arabura, ubwo rero turi gukorana kugira ngo abo na bo bishyurwe.”
Munyaneza utagaragaza igihe giteganyijwe ibibazo by’abategereje ingurane ku mashanyarazi bizaba byakemukiye, yemeza ko Umurenge wa Gahara ari umwihariko.
Ati: “Gahara ni umwihariko kuko ni umushinga wa 2017, 2018 barabariwe ariko haba ikibazo cyo gutinda kubishyura, twavuganye na REG batubwira ko bari mu gihe cya nyuma cyo kugira ngo uriya mushinga urangire, abaturage bamaze kwishyurwa.”
Mbere y’umwaka wa 2010, mu Karere ka Kirehe hose nta muriro w’amashanyarazi waharangwaga.
Ibipimo bigaragazwa n’Ubuyobozi bw’aka karere ni uko mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2020, mu mirenge 12 ikagize amashanyarazi amaze kugezwa ku baturage ku kigereranyo cya 46%.





