Arkiyepiskopi wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda afatanyije n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Kiliziya yagutse ya Paruwasi ya Rushubi ibarizwa muri Arkiyediyoseze ya Kigali.
Ni umuhango wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 24 Nyakanga 2022, ubwo Arkiyepiskopi wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda yanatuye igitambo cya misa muri iyi Paruwasi.
Mu ijambo rye, Cardinal Kambanda yagarutse ku gikorwa cyo kubaka Kiliziya abantu basengeramo ayigereranya n’ijambo ry’Imana, ati: “Kiliziya y’amatafari idushushanyiriza iyo Kiliziya y’umubiri wa Kristu nk’uko umufundi aconga amabuye akayaringaniza kugira ngo ashobore kubangikana, ni nako ijambo ry’Imana, amasakaramentu n’isengesho bigenda bigorora abantu bibaconga kugira ngo bashobore kuringanira bubake umuryango bashyize hamwe.”
“Kandi kugira ngo ya mabuye n’amatafari amaze kuringanira uyagerekeranye akore urukuta rukomeye, bisaba kuyafatanya kugira ngo afatane akore urukuta rutagwa kandi rutamenerwamo. N’uko umufundi ashyiramo sima. Sima yubatse umuryango w’Imana ni urukundo, arirwo rubumbira hamwe abantu bakubaka urukuta rukomeye, bakubaka Kiliziya y’umuryango w’Imana ushyize kamwe ukomeye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, avuga ko Kiliziya Gatolika ifitanye imikoranire myiza n’Akarere ka Bugesera mu kwita ku mibereho y’abakristu ari nabo baturage,
Ati: “Ubuyobozi bw’Akarere bufitanye imikoranire myiza na Kiliziya Gatolika ikorera mu Karere k’ikenurabushyo ka Bugesera, cyane ko uwo twita umuturage dushinzwe guteza imbere agaruka akaba ari nawe mukristu wa Kiliziya Gatolika, kandi nayo ifite inshingano zo kumufasha gutera imbere.
Ubwo bufatanye rero tuburebera mu mibereho myiza y’abaturage, mu isanamitima kugira ngo babane neza, cyane cyane no mu bukangurambaga bwa gahunda nyinshi. Turazirikana ko Kiliziya Gatolika dufatanya cyane mu kwigisha, mu guhugura abantu benshi mu gusoma no kwandika; turafatanya mu burezi mu karere n’inama z’uburezi bagiramo uruhare rukomeye no kubaka uburezi buhamye.”
Kwagura iyi Paruwasi ya Rushubi ihereye mu Murenge wa Juru bije ari igisubizo cyo kunganira izindi Paruwasi zo mu karere ka Bugesera zirimo Paruwasi ya Nyamata zibarurirwa muri Archdiocese ya Kigali.







