Abaturage bane bo mu Murenge wa Musenyi uherereye mu Karere ka Bugesera bari kubakirwa inzu nziza,ubwiherero n’ibiraro by’inka aho byitezwe ko izi nzu bazazitaha mu minsi ya vuba.
Mu gikorwa cy’umuganda wo kubaka izi nzu wabaye tariki 16 Gicurasi 2024 witabiriwe n’abanyamuryango baturutse mu bihugu 17 byo ku isi yose bitera inkunga na Repple Effect Rwanda ari nayo iri kugira uruhare mu kubakira iyi miryango.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Bugesera, Nkuranga Joseph yashimiye ubufatanye mu gufatanya n’Akarere kubakira abaturage badafite aho kuba.
Ati:”Twishimiye ibikorwa nk’ibi dufatanyamo n’abafatanyabikorwa nkamwe byo kubakira abaturage batagiraga aho kuba. Iyo dufatanyije tugakora igikorwa gikura umuturage mu buzima bubi bwo kunyagirwa cyangwa guhora yimuka kubera kutagira icumbi, tuba rwubatse neza igihugu cyacu.”
Mukandutiye Vestine ni umwe mu baturage bari kubakirwa inzu yo guturamo yishimira ubuzima agiye kujyamo bwo kuba mu nzu ye kandi isa neza.
Ati: “ Iyi nzu bari kunyubakira ni nziza kandi ndashimira ubuyobozi n’aba baterankunga bari kunyubakira aho kuba. Mu by’ukuri nari maze imyaka myinshi ntagira aho kuba none ngiye kuhabona. Nanejejwe kandi no kubona abanyamahanga baza gukora umuganda wo kunyubakira inzu.”
Umuyobozi mukuru wa Repple Effect Rwanda, Munyankusi Laurent avuga ko uyu mushinga abereye umuyobozi uzakomeza gufatanya n’Akarere kuzamura imibereho y’abaturage cyane cyane mu mushinga wawo wo koroza abaturage no kubigisha kunoza imirimo y’ubuhinzi butandukanye.
Umuryango Ripple Effect umaze gufasha abaturage barenga ibihumbi 18 mu buryo bwo kububakira amacumbi, kuboroza inka nzetse no kubahugura mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.
Mu Rwanda, Ripple Effect yahoze yitwa Send a Caw ikorera mu turere twa Bugesera, Ngoma, Kayonza, Rwamagana, Nyanza, Nyaruguru, Nyamagabe na Rulindo.









