MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: ACU Women’s Basketball Team mu rugendo rwo kwigisha abato umukino w’intoki

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
14/08/2026

Itsinda ry’abatoza bo mu ikipe ya Basketball yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ‘ACU Women’s Basketball Team’ ishamikiye kuri Kaminuza ya Abilene Christian University (ACU), riri mu Karere ka Bugesera aho bari gutanga amahugurwa ku banyeshuri bo muri Rwanda Children Christian School riri muri Gasore Serge Foundation.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo itsinda ry’abatoza 20 barimo n’abakinnyi ba ACU Women’s Basketball Team yo muri Shampiyona ihuza amashuri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bageze mu Rwanda.

Mu rugendo bagiriye mu Rwanda ruzarangira ku itariki ya 15 Kanama 2026, bazafasha abana bo mu ishuri Rwanda Children Christian School ryashinzwe na Gasore mu mushinga we wa Gasore Serge Foundation kwiga Basketball n’uko bayibyaza umusaruro.

Muri iki gikorwa kandi, abana bari guhabwa amahugurwa basuwe na Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, mu rwego rwo gushyigikira uyu mushinga no gushyigikira siporo muri aka Karere.

Meya Mutabazi yagize ati: “Turasaba abana kubyaza umusaruro aya mahirwe, bagakuza impano zabo ndetse zikazabagirira akamaro karenze gukina bisanzwe nka siporo, ahubwo bikabateza imbere.”

Ikigo cya Gasore Serge Foundation (GSF) cyatangiye ari irerero. Mu gihe cy’imyaka 11 kimaze kibaye ikigo cy’amashuri y’inshuke, cyaje kuzamuka kigira andi mashuri abanza n’ayisumbuye kugeza mu mwaka wa gatatu, ndetse hakaba hari na gahunda yo kuyongera.

Gasore yubatse ibibuga bitandukanye birimo n’icya Basketball kiri gutangirwamo aya mahugurwa, ariko hakaba n’ibindi birimo umuhanda wo gusiganwa ku magare n’iby’indi mikino.

Abilene Christian Wildcats Women’s Basketball, itozwa na Julie Goodenough na we uri mu Rwanda, yegukanye irushanwa rya Southland Conference Women’s Basketball Tournament mu 2019.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere
Abagore

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere

22/08/2026
Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu
Amakuru

Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu

22/08/2026
Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama
Amakuru

Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama

22/08/2026
Guverineri Rubingisa yasabye abagore b’i Gatsibo kwita cyane ku nshingano za kibyeyi
Abagore

Guverineri Rubingisa yasabye abagore b’i Gatsibo kwita cyane ku nshingano za kibyeyi

22/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Abamotari boroje inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Nyagatare: Abamotari boroje inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU